Inyigisho y'Icyumweru cya XXXI Gisanzwe, Umwaka C

Mu gitabo cy’ubuhanga, turasangamo amagambo agaragaza uko Uhoraho ateye na kamere ye nyirizina: Ni “ugirira bose impuhwe kuko ashobora byose. Yirengagiza ibyaha by’abantu agira ngo babone kwisubiraho”. Ntahutiraho ngo aduhutaze cyangwa se ngo atubwirane igikabwe n’uburakari kuko azi gutandukanya icyaha n’umunyabyaha. Uhoraho aturebesha amaso yuje impuhwe n’imbabazi, akishimira kuduhobeza impuhwe ze iyo tumusanze tumwizeye kandi tumusaba imbabazi z’ibibi tubamo.

Uhoraho ni “Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe ahigika mu byo yaremye, kuko iyo agira icyo yanga muri byo ntiyari kwirirwa akirema”. Twese turi akataraboneka imbere y’Uhoraho, yaturemye adusesuraho ikuzo maze atugira indangamirwa. Ibi rero twari dukwiye kubimenya no kubyitaho, tugahora twiyibutsa ko uko Uhoraho yanyambitse ikirezi, ari nako yacyambitse buri wese, uwo duhura, uwo dukorana. Ibi tubyumvise, byatuma tubana neza maze tukamenya ko kuubaha ibirezi by’Imana, ari ukubaha Imana ubwayo.

 

2. Mu ibaruwa Pawulo yandikiye abanyatesaloniki, aratwigisha isengesho tugomba gusabira abandi aho kubavuma no kubabonamo abadashobotse. Pawulo ati: bavandimwe,“tubasabira iteka kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa”. Pawulo aratwibutsa ko tugomba gusabira abandi gukora neza no guharanira ko ukwemera kwabo kwaba ukwemera guhamye, kutari uguhera k’umunwa gusa nyamara ntikumanuke ngo kugere no mu mutima. Iyo twemeye atari ugukurikira abandi gusa, bituma duharanira kuba koko abambari ba Kristu, bityo ntidukangwe n’ibihita, ngo duhagarike imitima cyangwa se ngo ducikemo igikuba. Icyo Yezu atwifuzaho, ni ukumwemera gusa tukamenya ko twapfa, twabaho, turi abe.

 

3. Ivanjili iratwereka ukuntu ubushake buyobowe n’ukwemera bigera ku bitangaza: Zakewusi wari umutware w’abasoresha akaba n’umukungu yashakaga kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu kandi akaba yari mugufi.Yezu ikimushishikaje mi umutima ushaka, ni umutima uhihibikanira kumubona no kumutumira i we. Iyo bimeze bityo, ntagishobora kudukumira. Haba ikivunge cy’abantu, byaba ubugufi cyangwa se izindi mbogamizi, ntibishobora kutubuza kubona no kumva uwo umutima ugwaho. Yezu ntiyifuza ko tumukorera ibihambaye, ntiyifuza ko tumushyira amaturo y’agaciro gahambaye. Icyo yifuza ni ukumushyira ugushaka kwacu, ni ukumushyira ibyishimo byacu, tukamutumira iwacu ariko twiyemeza kugendera mu kuri no mu butabera: “Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye”. Yezu azirana n’uburyarya n’ubuhemu kuko iyo duhemutse tuba tubigiriye ikirezi cye yiremeye kandi akunda. Twese turi abana ba Abrahamu, niyo mpamvu impuhwe z’Imana duhabwa kubera urukundo, zari zikwiye gutuma dusubiza agatima impembero maze tukaba twakwibaza tuti: “ndi nde? Uriya se we ninde kandi mubaniye nte?

Tujye duhora tuzirikana aya magambo ya zab.145 maze tuyagire ayacu: “Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

Atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose”. 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »