mar.

02

nov.

2010

Icyumweru cya XXXI Gisanzwe, Umwaka C

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga (Buh 11, 23-26;12, 1-2)

11,23Nyagasani, ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose, ukirengagiza ibyaha by’abantu ugira ngo babone kwisubiraho. 24Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye, kuko iyo ugira icyo wanga muri byo utari kwirirwa ukirema. 25None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho, utabishatse? Cyangwa se ni ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho? 26Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe, wowe Mugenga w’ubugingo, 12.1kandi n’umwuka wawe uzira gushanguka, uri mu biremwa byose. 2Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye, ukababurira ubibutsa ibibatera gucumura, kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani. 

 

ZABURI (Zab 145 (144),1-2,8-9,10-11, 13c-14)

Inyik/ Ikuzo ry’Imana ni ukubaho kwa muntu!

 

Mana yanjye, mwami wanjye nzakurata,

nzasingiza izina ryawe iteka ryose.

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryase.

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

Atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe.

 

Uhoraho ni mutabeshya,

akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho aramira abagwa bose,

abunamiranye akabaha kwemarara. 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (2Tes 1, 11-12 ; 2,1-2)

Bavandimwe, 1.11tubasabira iteka kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. 12Bityo izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu. 2,1Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku byerekeye uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: 2muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh3,16)

 

Alleluya Alleluya.

Koko Imana yakunze isi cyane,

bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege.

Umwemera wese agira ubugingo bw’iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 19, 1-10)

Muri icyo gihe, 1Yezu ageze i Yeriko yahuranya umugi. 2Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha akaba umukungu. 3Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu kandi akaba yari mugufi. 4Arirukanka abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. 5Yezu ahageze yubura amaso aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.» 6Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. 7Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati: «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» 8Nuko “Zakewusi yegera Nyagasani aramubwira ati: «Rwose Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» 9Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu nawe ari umwana wa Abrahamu. 10Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.» 

 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »