Abepiskopi ba East Africa i Bujumbura

Guhera ku wa 19 kugera ku wa 21 ukwakira, abepiskopi bo muri Afurika y’iburasirazuba (East africa) ni ukuvuga bo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya bari mu nama yabahuje i Bujumbura mu Burundi . Ingingo y’ingenzi y’iyo nama yatumiwemo kandi abahagarariye izindi nama ebyiri z’abepiskopi ba Afurika yo hagati Aceac na Afurika y’iburengerazuba (Amecea), ni ukugendera hamwe kugira ngo Kiliziya yo muri aka karere ibe ishingiro ryo kwimakaza umuco w’amahoro n’ubwiyunge.

Abagize iki gitekerezo mbere na mbere ni inama z’Abepiskopi ba Tanzania na Burundi, biturutse ku cyifuzo cya komisiyo y’impunzi ihuriweho n’izo nama zombi. Nkuko ikigo cy’itangazamakuru Fides kibivuga, Tanzaniya yakiriye impunzi nyinshi z’abarundi ubu zirimo kugenda zitahuka kandi zigafashwa n’imiryango y’ubutabazi inyuranye, harimo na kiliziya. Muri iyi nama harimo kandi abahagarariye Inama y’abepiskopi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »