Amasomo y'Icyumweru cya XXIX Gisanzwe, Umwaka C

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri: Iyim 17,8-13 

Imbaga y’Abayisraheli yagendaga mu butayu, 8igitero cy’Abamaleki kiraza maze kirwanya Israheli i Refidimu. 9Ni bwo Musa abwiye Yozuwe ati: «Dutoranyirize intwari maze ujye kurwanya Abamaleki; ejo nzahagarara mu mpinga ya kariya gasozi, mfite inkoni y’Imana mu kiganza cyanjye. » 10Yozuwe agenza uko Musa yari yamubwiye. Arwana n’Abamaleki; naho Musa na Aroni na Huru bazamuka mu mpinga y’ agasozi. 11Iyo Musa yabaga ateze amaboko Abayisraheli baraganzaga; naho yaba amanuye amaboko Abamaleki bakaganza. 12Hashize igihe amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho ; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe kugeza igihe izuba rirenga. 13Nuko Yozuwe amarira ku bugi bw’inkota Amaleki n’ingabo ze. 


ZABURI. Zab 121 (120),1-2,3-4,5-6,7-8

Inyik/ Ubuvunyi bwacu buturuka ku Mana,

yaremye ijuru n’isi! 

Amaso nyahanze impinga y’ imisozi :

mbese nzatabarwa n’uvuye he? .

Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho,

waremye ijuru n’isi.

 

Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,

umurinzi wawe ntasinziriye.

Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye, ntanahunyiza.

 

Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe,

Ahora akurengera mu rugendo.

Bityo ntuzicwa n’izuba y’amanywa,

Cyangwa umwezi wa nijoro.

 

Uhoraho azakurinda ikibi cyose,

Anakurindire amagara yawe.

Ni koko Uhoraho azakurinda,

Kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,

uhereye ubu n’iteka ryose. 

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote: 2 Tim 3, 14-17 ; 4,1·2 

Nkoramutima yanjye, 3,14wowe gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho; 15kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu ; ni byo bishobora kukubera ìsoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro, ubikesheje kwemera Kristu Yezu. 16Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana, kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane; 17bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame, kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose. I · 4,1 Nkurahirije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’ubwami bwe : 2amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura. 


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA lVANJILi

1 Zab 145 (144),17-19

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

baba barnutabaje akabumva, akabagoboka.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka Lk 18, 1-8 

Muri icyo gihe, Yezu 1abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa. 2Nuko aravuga ati «Mu mugi urnwe hari urnucamanza utatinyaga Irnana, ntiyubahe n’abantu. 3Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati: ‘Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’ 4Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho aribwira ati ‘N’ubwo ndantinya Imana bwose kandi singire uwo nubaha, 5uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe.’» 6Nyagasani arongera ati: «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga.7Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro?8Ndabibabwiye: izabarenganura vuba. Ariko se igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?» 











 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »