jeu.

14

oct.

2010

Akanama ka Papa gashinzwe Iyogezabutumwa rishya

Kuri uyu wa 12.10.2010, Vatikani yatangaje ibaruwa bita motu proprio yitwa UBICUMQUE ET SEMPER (Hose n’igihe cyose). Papa Benedigito wa XVI muri iyo baruwa akaba ashyiraho Akanama ka papa gashinzwe iyogezabutumwa rishya muduce turangwa n’umuco wa gikristu kuva kera ariko hakaba habarizwamo gutwarwa n’isi kuburyo bukabije. 

“Kiliziya ifite inshinano zo kwamamaza Ivanjili ya Yezu Kristu hose n’igihe cyose”, aya akaba ari amagambo atangira iyi baruwa. Papa Benedigito akomeza avuga ko Kiliziya irimo guhangana n’ikibazo cyo kubona ko mu bihugu byari byaracengewe n’ubutumwa bw’Ivanjili, hari uguta ukwemera bigenda byiyongera uko imyaka itaha. Hari byinshi byagiye bihindura imyumvire y’abantu, byaba mu rwego rwa siyanse na tekinolojiya, haba no mu mpinduka zikomeye zagiye zigaragara mu bukungu ndetse tutibagiwe n’abantu bagiye bava aho bari batuye bakajya ahandi. Papa akomeza agira ati “niba ibyo byaragiriye akamaro gakomeye inyoko ya muntu, Kiliziya yabibonyemo ibimenyetso bishya by’ukwizera nubwo Kiliziya ihangayikishijwe n’uburyo ibintu bitagatifu bitacyubahwa bigera n’aho abantu batangiye gukerensa imigenzo myiza yarangije kugira umwanya mu bantu kuburyo budasubirwaho nk’ukwemera Imana Umuremyi, Yezu Kristu Umukiza rukumbi, cyangwa se ingingo zijyanye n’imyitwarire myiza ya kimuntu ijyanye n’ukuvuka, urupfu n’ubuzima bwo mu muryango”.

Papa avuga ko amaze kubona ibyo byose kandi bigasesengurwana ubushishozi, ndetse amaze kumva ibyo abahanga muri izo nzego bavuga, yahisemo gushinga Akanama ka Papa gashinzwe gutenza imbere Iyogezabutumwa rishya, kakaba gashinzwe kureba uburyo hatekerezwa ku ngingo z’Iyogezabutumwa rishya, hakagaragazwa uburyo n’ubushobozi bwo kugera kuri iyo ntego. Yavuze kandi muri iyo baruwa ko ako kanama kareba ibice by’isi byonse ibere rya gikristu kuva kera ariko ubu bikaba bifite ibibazo byo kwirekura mu by’isi.

Ako kanama kakazayoborwa na Arkiepiskopi nka Perezida, akazajya afashwa na sokereteri, umusokereteri wungirije n’abandi bakozi.

Twakwibutsa ko Papa yashyizeho Mgr Rino FISICHELLA, akaba ari we uzayobora aka Kanama.

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »