Sinodi yo mu karere k'Iburasirazuba bwo hagati

Sinodi y’Abepiskopi bo mu karere k’iburasirazuba bwo hagati izatangira ku wa 10 irangire ku wa 24 ukwakira 2010, ikaba ifite insanganyamatsiko: “Kiliziya gatolika mu karere k’iburasirazuba bwo hagati: ukunga ubumwe n’ubuhamya”.


Ni ubwa mbere Sinode izakoresha ururimi rw’icyarabu ikazaba ifite abaprezida 2 bashyizweho na Papa: Karidinali Nasrallah Sfeir, Patriyarika wa Antiokiya akaba ari uwa kiliziya y’abamaroniti muri Libani, na Emmanweli III Delly, Patriyarika wa Babiloniya wa kiliziya y’abakalideya muri Iraki.    


Iyi sinodi izamara iminsi 14 kubera ko abazayizamo atari benshi, kandi imirimo ikaba yarageragejwe koroshywa na Vatikani ikaba itarashatse ko Abashumba ba ziriya kiliziya bamara igihe kinini hanze ya za kiliziya zabo n’abayoboke babo.


Kiliziya gatolika mu karere k’iburasirazuba bwo hagati igizwe n’ibihugu 16: Arabiya Sawudita, Bahrein, Cipro, Misiri, Emirats Arabes Unis, Jordaniya, Irani, Iraki, Israheli, Kuweti, Libano, Omani, Katari, Siriya, Turukiya, Palestina na Yemeni. Ibi bihugu bikaba bifite ubuso bwa kirometero kare 7.180.912 bikaba bituwemo n’abaturage bagera kuri 356.174.000 muri bo abagatolika bakaba ari 5.707.000.


Muri iyi Sinodi les pères sinodaux ni 185, Abayobozi ba za kiliziya (ordinaires des circonscriptions ecclésiastiques) bazaba ari 101 na 23 baba hanze y’ibihugu byabo bakaba bashinzwe abakristu bavuka mu karere k’iburasirazuba bakaba bari mu bice bitandukanye by’isi nko mu bufransa, mu butaliyani, muri Kanada, muri Amerika, muri Brezili… Hazaba harimo kandi abepiskopi 19 bo mu bihugu by’afrika bihana imbibi n’akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse n’ibihugu bifite umubare munini w’abaturuka muri ako karere k’iburasirazuba bwo hagati by’umwihariko bakaba baba iburayi no k’umugabane wa Amerika. Hazaba harimo kandi abayobozi 14 ba za Dikasteri zifite aho zihuriye n’ubuzima bwa Kiliziya iri mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Source: www.zenit.org

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »