sam.

09

oct.

2010

Amasomo y’Icyumweru cya XXVIII Gisanzwe, Umwaka C

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami 2 Bami 5, 14-17

Nahamani Umugaba w’ingabo za Siriya wari umubembe, 14aramanuka ajya kuri Yorudani yibira mu mazi incuro ndwi, nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe. 15Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.» 16Elisha aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho nkorera nta kintu na kimwe nakira!» Nahamani akomeza kumwinginga, ariko undi aranga. 17Nahamani aramubwira ati: «Ubwo utabyemeye, umpe jyewe umugaragu wawe imitwaro y’ibitaka yahekwa n’inyumbu ebyiri, kuko umugaragu wawe nta zindi mana azongera guha amaturo no gutura ibitambo bitwikwa, atari Uhoraho.»

ZABURI (Zab 98 (97),1, 2-3ab, 3c-4a.6b ).

Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

         mu maso y’amahanga.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

Kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

Indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

Byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

Nimusingize Umwami, Uhoraho !

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Timote (2 Tim 2, 8-13)

 

Nkoramutima yanjye, 8ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi nk’uko lnkuru Nziza namamaza ibihamya. 9Ni nayo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! 10Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo nabo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka. 11Dore ijambo rikwiye kwizerwa :

Nidupfana na We tuzabaho hamwe na We ;

12 nituba intwari hamwe na We tuzima ingoma hamwe na We ;

nitumwihakana, na We azatwihakana;

13 nituramuka tubaye abahemu,

We azaguma kuba indahemuka,

kuko adashobora kwivuguruza.

Ijambo ry’Imana

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Zab 107 (106), 8

Alleluya Alleluya.

Nimushimire Uhoraho impuhwe ze,

N’ibitangaza akorera bene muntu !

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka ( Lk 17,11-19 )

 

Muri icyo gihe, 11Yezu yari mu rugendo anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. 12Ageze mu rusisiro ababembe cumi baza bamugana, bahagarara ahitaruye. 13Nuko barangurura ijwi bati: «Yezu, Mwigisha tubabarire!» 14Ababonye arababwira ati: «Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. 15Umwe muri bo abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi asingiza Imana. 16Nuko amwikubita imbere yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. 17Yezu araterura aravuga ati: «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe? 18Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?» 19Nuko aramubwira ati: «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»

Iyo ni Ivanjili ntagatifu 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »