ven.

08

oct.

2010

Mgr Mauro PIACENZA na Mgr Robert SARAH

Kuri uyu wa 7 ukwakira Papa Benedigito wa XVI yahamagariye Mgr Mauro Piacenza kuyobora congrégation pour le Clergé akaba asimbuye kuri uwo mwanya umunyabrezile Claudio Hummes. Papa yahamagariye kandi Mgr Robert Sarah kuyobora akanama ka papa Cor unum, akaba asimbuye kuri uwo mwanya umudage Paul Josef Cordes.

Mgr Piacenza yavutse mu mwaka wa 1944, i Genova. Mu mwaka wa 2003 Papa Yohani Paulo II yamuhamagariye kuyobora akanama gashinzwe kwita ku bintu bijyane n’umuco wa Kiliziya (Commission Pontificale pour les Biens Culturels de l'Église) hanyuma mu mwaka wa 2004 agirwa perezida wa Commission Pontificale d'Archéologie Sacrée.

Mgr Sarah, yavukiye muri Guineya mu mwaka wa 1945, akaba kuva mu mwaka wa 2001 yari umunyamabanga wa Congrégation pour l'Evangélisation des peuples (Propaganda fide). Yabaye Arkiyepiskopi wa Conakry akiri muto, hanyuma muri Propaganda fide yakoranye na cardinali Crescenzio Sepe, ubu uyobora Diyosezi ya Napoli guhera mu mwaka wa 2006.

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »