jeu.

07

oct.

2010

Inama isanzwe y'abapadri ba Byumba

Ku wa mbere tariki ya 4 no ku wa kabiri tariki ya 5 ukwakira 2010, abapadiri ba Diyosezi ya Byumba bahuriye mu nama yabo isanzwe ku cyicaro cya Diyosezi. Umunsi wa mbere wahariwe umwiherero watanzwe na Padri Alexandre Niyonsaba. Umunsi wa kabiri wahariwe ukuganira ku bintu bitandukanye birebana n'ubuzima n'imirimo ya Diyosezi.

 

Umushumba wa Diyosezi yagarutse kuri nominations z'uyu mwaka, yifuriza abasaserdoti ubutumwa bwiza. Izi nama zisanzwe kandi z'abapadri, ni umwanya ukomeye kandi ushimishije kuko bahurira hamwe bagasenga, bagasabana kandi bakungurana ibitekerezo muri byinshi.

 

Turifuriza abasaserdoti umwaka mushya mwiza w'ubutumwa. Yezu abahore hafi kugira ngo ubutumwa bwe yatanze mu bwiyoroshye butubere isoko yo gutera inyota y'urukundo rwa Kristu abavandimwe tubana kandi twemereye Yezu ko tuzabakorera tukabitaho.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »