dim.

26

sept.

2010

Icyumweru cya XXVI Gisanzwe, Umwaka C

AMASOMO:
 Amosi 6,1a.4-7
 1Timoteo 6,11-16
 Luka 16,19-31


Kuri iki cyumweru amasomo matagatifu aribanda ku buryo tugomba kwitwara mu bukire.

Mu Isomo rya mbere umuhanuzi Amosi aributsa abakire kwitonda, ntibagomba gukeka ko ubukire ari imana yabo. Ntibangomba kwibwira ko ubukire buzana ihirwe risesuye kandi ntibakwiye kubwitwaza bakandagira umukene nuri mu magorwa.

 

Iyi nyigigisho ikomeye tukaba tuyisanga no mu Ivanjili ya Luka, umuvugizi w'abatsikamiwe n'abamerewe nabi. Yezu aratubwira imyitwarire y'umukire imbere ya Lazaro wari umerewe nabi. Yezu aratwibutsa ko ubukire bugomba kutubera uburyo bwo kwita kubabaye no kubakeneye ko tubaba bugufi. Ntibukwiye kuba impamvu y'ubwibone n'ubwirasi kuko igihe kigera tukagenda uko twavutse nta na kimwe tumanukanye nacyo ikuzimu. Nyamara ineza twagize twifashishije ubukire twaronse, yo iduherekeza iteka kandi ikatugenda imbere.

 

Mu Ivanjili kandi turasangamo ko umukire yageze ubwo yari asumbirijwe agasaba Abramu ko yakoherereza abavandimwe be uwazutse mu bapfuye kugira ngo ababurire. Abramu yamusubije agira ati: "bafite Musa n'abahanuzi (ijambo ry'Imana) nibabumve. Niba batabumva, n'iyo hagira uzuka mu bapfuye ntibakwemera". Ibi birashaka kutwumvisha ko atari ibitangaza biduhindura abakristu, ahubwo ni ugutega amatwi Ijambo rya Yezu, tukemera ko ryinjira mu buzima bwacu kandi rikatuyobora mu minsi y'ukubaho kwacu. Kubaho nk'aho tutamenye Yezu, kubaho tutibuka ko hari abavandimwe bacu bakeneye inkunga yacu, bakeneye ijambo ryiza, bakeneye ko tubereka ineza iturutse k'umutima wacu, ni ukwicukurira imva, ni ukunyagwa zigahera.

 

Ijambo ry'Imana ridufashe kugira impagarike n'ubugingo kandi twirinde guhumwa amaso n'ibihita twibuka ko ibishashagira byose atariko ari zahabu. Ubukire bw'ibintu butubere intandaro y'ubukire bw'umutima kuko bwo buzaduherekeza iteka ryose.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »