sam.

18

sept.

2010

19.09.2010: John Henry Newman mu rwego rw'abahire

Kardinali John Henry Newman ushyirwa murwego rw’abahire kuri iki cyumweru tariki ya 19 nzeli 2010 na Papa Benedigito wa XVI, yavukiye i Londre ku wa 21.02.1801,yitabira Imana i Eddgbaston ku wa 11.08.1890. Yabaye umuhanga mu bijyanye n’iyobokamana, akaba kandi yari n’umuhanga mu mitekerereza akaba Kardinali w’umwongereza. 

Ni umwe mu bantu bakomeye baharaniye ukwemera mu bwongereza, akaba ashimwa ndetse n’abatari abagatolika. Mu rwego rwa gatolika, yahimbwe izina ryo kuba umwe mu “nkingi za Vatikani ya II utari uhari” bitewe n’uburemere n’umwimerere w’imyumvire ye y’iyobokamana n’imitekerereze (philosophie).

Umutimanama, ukwemera no gutekereza: Kuri we, umutimanama ni inkingi ikomeye mu mibereho ya muntu no mu mikorere ye ya buri munsi. Uko guha umwanya ukomeye umutimanama byatumye agira ati: bibaye ngombwa ko ntegekwa kuzana ibijyanye n’iyobokamana nyuma yo gufungura, nakwifuriza ubuzima bwiza birumvikana Papa, ariko mbere na mbere nabanza kubibwira umutimanama wanjye hanyuma Papa akaza nyuma. Josef RATZIGER avuga ko Newman ari «umuntu w’umutimanama» 

Ikindi kintu gikomeye cyaranze Newman ni uguhuriza hamwe ukwemera no gutekereza no kugaragaza uburyo ari ngombwa ikiganiro hagati y’ukwemera na siyanse kuko byuzuzanya bikaba bitabereyeho gushyamirana. Ni umwe mu bantu babaye inkingi z’imibanire myiza y’amadini no gushakira hamwe icyiza cya roho ya muntu aho kuryana.

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »