sam.

18

sept.

2010

Amwe mu magambo Papa Benedigito yavugiye mu Bwongereza

Guhera ku wa 16 kugera ku wa 19 Nzeli, Papa Benedigito wa XVI ari murugendo mu gihugu cy'bwongereza. Dore zimwe mu nteruro dusanga mu magambo yavugiye muri icyo gihugu abwira abantu bo mu nzego zitangukanye.

1. Ku barimu: "Murere mugamije ubushishozi"
Umurimo w’umwarimu nabwo ari ugutanga ubumenyi gusa, ahubwo ni usurerai umuntu umuha ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo abashe kuba mu buzima bwuzuye. Muri make, ni uguha muntu ubuhanga n’ubushishozi. Ubuhanga kandi bw’ukuri ntibutandukana no kumenya Umuremyi.

2. Ku banyeshuri: "Muhitemo mu butagatifu"
Turi mu bihe by’umuco wo kugendana n’ibigezweho, urubyiruko rukaba kenshi rushishikarizwa kwigana ibyamamare byo mu mupira w’amaguru cyangwa mu myidagaduro. Ikibazo mbabaza ni iki ngiki: Ni iyihe mico myiza mu bona mu bandi bantu mukaba mwifuza cyane namwe ko iyo mico yarangwa murimwebwe? Urugero rw’umuntu mwumva mwaba we ni uruhe mu by’ukuri?
   Iyo mbahamagarira kuba abatagatifu, mba mbasaba ko mutakwishimira gusa kubarirwa mu mwanya wa nyuma. Ndabasaba kudakurikirana gusa intego y’igicagate mwirengagiza ko hari izindi ntego. Amafaranga atuma umuntu ashobora kugira neza no gukora byiza mu isi, ariko yo ubwayo ntahagije kugira ngo umuntu agree k’umunezero… urufunguzo rw’umunezero ruroroshye: umunezero w’ukuri uboneka mu Mana.
3. Ku bayobozi b’amadini: "ubwigenge no kubahana"

Ukwemera nyobokamana uko ariko kose gutuma turenga ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, kukatuyobora ku Mana ihoraho. Kutwibutsa ko bishoboka kandi ko ari ngombwa guhinduka mu myitwarire yacu, kukatwibutsa kandi inshingano zo kubana mu mahoro na mugenzi wacu n’akamaro ko kubaho mu buzima bw’inyangamugayo.
4. Kuri Arkiepiskopi wa CANTERBURY : "Ukuri mbere ya byose"
Abakristu, ntitugomba kujijinganya mu kwamamaza ukwemera kwacu mu gakiza kamwe twazaniwe na Kristu, no gushakira hamwe uburyo twagira imyumvire ihamye imwe y’uburyo Yezu yaduhaye kugira ngo tugere kuri ako gakiza. Imana «yifuza ko buri abantu bose bakizwa bakagera ubwo bamenya ukuri» 
(1 Tm 2,4), uko kuri kandi nta kundi, ni Yezu Kristu, Umwana w’Imana ihoraho, wunze byose nwa we abigirishije ububasha bw’umuraba.
Mu ishusho rya John Henry Newman, uzagirwa umutagatifu ku cyumweru, turishimira umuntu wa Kiliziya, wamurikiwe n’umuco w’abangilikani ugashimangirwa mu gihe kinini yamaze akora umurimo wa gisaserdoti muri Kiliziya y’ubwongereza.

5. Ku banyapolitiki n’abanyabwenge: "ugutekereza n’ukwemera biruzuzanya"
Ndagaruka kuri Mut. Thomas More, umuhanga akaba n’umunyapolitiki ukomeye w’umwongereza, akaba ashimwa n’abemera ndetse n’abatemera kubera uburyo yakurikiye icyo umutimanama we wamubwirizaga kugera n’ubwo yabitangira ikiguzi cyo kutarebwa neza n’umwami yari abereye umukozi mwiza. Ibyo yabishoboye kuko kuko yari yarahisemo gukorera Imana mbere ya byose.

6. Ku bahagarariye amadini yemera kristu: "Mu kudatenguha umurimo wanjye nk’umusimbura wa Petero Intumwa"
Ubumwe bwa Kiliziya mu ijambo rimwe nta kindi buri cyo uretse kuba umwe mu kwemera kw’intumwa, mu kwemera buri muntu wese wiyemeje kuba umubiri umwe na Kristu aragwa mu gihe ahabwa Batisimu.

Kuba indahemuka ku Ijambo ry’Imana kubera ko mu by’ukuri ari Ijambo ry’ukuri kw’Imana, bidusaba kubaha kutuganisha twese mukumenya neza ugushaka kw’Imana, uko kubaha kukaba kugomba kutabangamirwa no gutwara n’imitekerereze imwe n’imwe cyangwa se gutwarwa n’amaraha y’isi. 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »