ven.

17

sept.

2010

16.09.2010: Papa Benedigito XVI mu Bwongereza

Mu ndege yamujyanye gusura igihugu cy’Ubwongereza kuri uyu wa 16 nzeli 2010 Papa yagize ati: “Kiliziya yashakisha by’umwihariko kurebwa beza gusa, yaba iri mu nzira itariyo…kuko Kiliziya idakorera yo ubwayo, ntikora kugira ngo yongere umubare w’abayoboke cyangwa ngo yongere ububasha bwayo. Kiliziya ikorera Undi. Ntikora yikorera, ntikora kugira ngo ibe umuryango ukomeye, ahubwo ikora igira ngo Yezu Kristu amenywe na bose, igira ngo kandi hamenyekane ingingo nkuru z’ukuri, imbaraga zikomeye z’urukundo ndetse n’ubwiyunge byagaraye muri Kristu.”

 
Papa yakomeje avuga ko ari kuri uyu musingi amadini agomba gushingiraho ubwubahane n’imikorere y’ukuri hagati yayo: “iyo abangirikani n’abagatolika babonye ko batikorera ko ahubwo ari ibikoresho bya Kristu, ntibongera gukora bapiganwa, ahubwo bunga ubumwe mu guharanira ukuri kwa Kristu muri iyi si bityo bakibona bamwe ku bandi mu busabane no mu mikoranire isesuye”.

                                        *

Umunyamakuru amubajije kuri Kardinali John Henry Newman, ugiye kugirwa umutagatifu, Papa yagize ati: “ni umuntu wo muri ibi bihe byacu wabayeho mu bibazo tubamo by’iki gihe, ni umwarimu wa Kiliziya kuri twebwe no kuri bose, akaba n’iteme rihuza abangilikani n’abagatolika”.

Papa ageze ku kibuga cy’indege cya Édimbourg, muri Écosse, yakiriwe n’umwamikazi w’abongereza Elizabeti II. Mu ijambo yagejeje ku mwamikazi, mu ngoro ya Holyrood House, Papa yagaragaje impungenge ze ku bwongereza bugenda butakaza ibimenyetso bw’ubukristu byagiye bigaragarira mu mateka yabwo:
"Izina Holyrood House, ingoro y’umwamikazi muri Écosse, ryibutsa ‘umusaraba Mutagatifu’ rikagaragaza kandi imizi ikomeye y’ubukristi yashimangiye mubuzima bw’iminsi yose bw’ubwongereza [...] No mu buzima bwacu bwite, dushobora kwibuka uburyo Ubwongereza n’abayobozi babwo barwanyije igitugu cy’abanazi bashakaga kwirukana Imana mu bantu, bakaba baranahakanaga ubumuntu bwacu bavuga ko hari abantu badakwiye kubaho cyane cyane abayahudi […] mu kuzirikana ku masomo ababaje twakuye mu butemera Imana bw’ikinyejana cya XX, ntituzigere twibagirwa bibaho ko ko guheeza Imana, iyobokamana n’umuco mwiza w’imyitwarire rusange biganisha mu byukuri mu kubona muntu uko atari no mu kubona umuryango w’abantu uko uteri bityo muntu akabona ku buryo bucagase muntu n’icyo yateganyirijwe n’Umuremyi
(Caritas in veritate, 29)".

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »