sam.

04

sept.

2010

Kiliziya Gatolika n’ikigo gitangaza amakuru muri Afurika.

Abanyamakuru gatolika, guhera ku wa 31 kugera ku wa 2 nzeli i Nairobi muri Kenya, bahuriye mu nama yateguwe n’Ihuriro ry’Abepiskopi gatolika ba Afrika na Madagascar (SECAM) bafatanyije na Catholic Media Council (CAMECO) biga uburyo bashyiraho ikigo cy’itangazamakuru gatolika, cyajya gitangaza amakuru yo muri Afurika.

 

Perezida wa Komisiyo y’itangazamakuru muri conferanse y’Abepiskopi bo muri Kenya, Mgr Alfred Rotich, akingura iyo nama k’umugaragaro yishishikaje abatangaza amakuru bakaba ari abakristu, ko bagomba gukangura mu bakristu inyota yo kwita cyane kubyo bashinzwe, bakabikora neza n’umutima wabo wose, hakabaho kwita kukurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

“muri ibi bihe, itangazamakuru riri ku mwanya ukomeye muri iyi si. Iryo tangazamakuru ririmo guhuza isi yose kuburyo isi isigaye ari nk’igihugu kimwe. Niyo mpamvu nk’abanyamakuru, twifuza kandi dushaka guteza imbere no kugira uruhare kandi dutahiriza umugozi umwe mu iterambere ry’amahoro kandi ryuzuye kuri uyu mugabane wacu”.

 

Musenyeri yibukije kandi ko abanyamakuru bagomba gutanga amakuru afasha abafite inshingano mu buyobozi gufata ibyemezo bitabera kandi bikwiye, kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo n’amakimbirane biriho muri ikigihe.

Yavuze ko hakwiye gutangwa ibitekerezo, abantu bakarebera hamwe uburyo hajyaho muri Afurika ikigo gatolika gitangaza amakuru yerekeye Afurika.

 

Padiri Janvier Yameogo, w’Akanama k’ibiro bya Papa gashinzwe itangazamakuru yavuze ko muri Afurika hari byinshi birimo gukorwa, ko hari ibigo bitangaza amakuru nka DIA na CISA, yongeraho ariko ko muri ibyo byose gukorera hamwe bitaragerwaho.

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »