sam.

04

sept.

2010

Icyumweru cya XXIII Gisanzwe, Umwaka C


         AMASOMO:

 
 Ubuhanga 9,13-18
 Filemoni 9b-10.12-17
 Luka 14,25-33


Mu Ibaruwa Paolo Intumwa yandikiye Filemoni turasangamo icyo kuba umukristu bidusaba. Tuziko Onesimo wari umugaragu wa Filemoni yaje gucika, wenda bitewe n'ibibazo cyangwa akarengane yari arimo. Tuzi kandi ko iyo aramuka afashwe n'abapolisi, baba baramushubije kwa shebuja wari umufiteho ububasha bw'urupfu no gukira. Wenda Onesimo yari yarumvise murugo kwa shebuja bavuga ibya Paolo, akaba ariyo mpamvu yamuhungiyeho.

 

Paolo rero yandikiye Filemoni amwoherereza Onesima yakiranye urukundo n'impuhwe kandi akaba yari yaramuhinduye umukristu. nta mumwoherereje nk'umugaragu, ahubwo amumwoherereje nk'ikiremwa muntu kigomba kubahwa aho kiva kikagera. Nta mucakara, nta munyamahanga ugombwa kuturangwamo kuko twese turi aba kristu, nk'uko Paolo ubwe yigeze kubivuga.

Iyi rero ni intambwe ikomeye yazanye nwa Kristu, intambwe itwibutsa ko tugomba kubaha muntu, tukamurinda ibimwica n'ibimubabaza, tukamurinda akarengane no kuba rwa ntambi. Niyo mpamvu uwemera Kristu wese agomba kuranga no gushakira muntu ubutabera n'amahoro, akamenya ko twese turi umwe muri Kristu.

 

Ivanjili y'icyi cyumweru, iratwibutsa nayo ibya ngombwa mu gukurikira Kristu: Kwirinda kuba ingaruzwamuheto y'iby'isi, kwirinda kwibonamo ikigirwamana no kwemera gutwara umusaraba wacu dukurikira Yezu: "Ushaka kunkurikira niba atankunda kuruta se, nyina, abavandimwe...uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Usahaka kunkurikira natemera gutwara umusarabe we ngo ankurikire, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye".

 

Gukurikira Yezu kandi ni ukumenya icyo tugombwa gukora no kugikorana imbaraga zacu zose. Uko ujya kubaka umunara abanza kubitekerezaho akareba niba azabona amafranga ahagije, uko ujya gutangiza intambara abanza kureba niba afite ingabo zihagije, niko nushaka gukurikira Yezu agomba kwicara akareba niba afite urukundo ruhagije. Yezu icyo adusaba ni urukundo dugomba gukunda Imana na bagenzi bacu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »