sam.

28

août

2010

Icyumweru cya XXII gisanzwe, Umwaka C

AMASOMO

1. Siraside 3,17-18.20.28.29

2. Abahebureyi 12,18-19.22-24                   

 3. Luka 14,1.7-14


Ijambo ry'Imana ryo kuri iki cyumweru, riribanda ku mugenzo mwiza wo kwicisha bugufi, kumenya gucisha make no kwirinda gukabya.

Mu isomo rya mbere baratubwira bati:"mwana wanjye, ibikorwa byawe ujye ubikora mu bwiyoroshye, uzakundwa kurusha rugabishabirenge. igihe cyose uko uzajya ugenda ukuza icyubahiro, ujye urushaho kwicisha bugufi, Nyagasani azabigushimira".

 

Uku gucisha make no kwicisha bugufi, uku kumenya ko muri iyi si atari njye muntu w'igitangaza ugomba guhabwa umwanya wa mbere w'icyubahiro Ivanjili y'iki cyumweru irabigarukaho.

 

Yezu yatumiwe ku meza: ni ku nshuro ya gatanu mu Ivanjili ya Luca Yezu ajya gusangira n'abamutumiye. Turibuka ko yagiye kwa Matayo-Levi (5,29), k'umufarizayi (7,36), kwa Mariya na Marita (10,38) no ku wundi mufarizayi (11, 37). Ubu yatumiwe n'umwe mu bakuru b'Abafarizayi.

 

Mu gihe abatumirwa barwanira imyanya y'imbere kugira ngo ifunguro rize kubageraho neza uko bifuza, Yezu wakundaga kwitegereza ibintu kandi akaba ari umwigisha utararyaga indimi, wibandaga kukwigisha inyigisho zishingiye kubuzima bwa buri munsi kandi zigera k'umutima zikanyura abazumva, ahereye kubyo yabonaga aho, yaboneyeho umwanya  wo kwigisha umugenzo wo kwicisha bugufi.

 

Ubwirasi no kumva ko wihagije, ko uri kamara muri byose ukaba igihangange, Yezu ati ibyo ntibikingura ijuru. Ahubwo gucisha make, kwiyoroshya, guharanira ubutabera no gukunda muntu, nibyo rufunguzo rw'ijuru. Yezu ati."uwikuza azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azazamurwe". Ijuru risaba rero muntu kwiyambura ibitekerezo ko ari kibasumba, ko ari igihangange gishobora no kwikiza kikinjira ijuru kititaye kubandi. Yezu arashaka kutwibutsa ko ikidukiza ari impuhwe z'Imana n'urukundo rwayo. Ikidukiza n'urukundo dukunda abavandimwe no kumva ko tuzataha ijuru nidufatanya n'abandi kuko agakiza ari aka twese atari ak'umuntu ku giti cye.

 

Yezu aragruka kandi ku bantu bagomba kwitabwaho, bagomba gutumirwa mu birori byacu. Ni abakene, n'impumyi, ni ibicumba. Si abaherwe, ahubwo ni abadafite. yezu arifuza ko urukundo rutari mpa nguhe, rwa rundi rw'ukuri kandi rwuzuye, rwa rundi ruzana impunduka muwurutanga no muw'uruhawe, ko arirwo rukiza, kandi ko ari rwo yaje kumenera amaraso kugira ngo tumwigireho gukunda. Tujye duhora twibuka ko atwigisha ko atazanywe no kugira abagragu bamuhereza, ahubwo yaje kuba umugaragu uhereza muntu.

 Icyumweru cyiza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »