ven.

27

août

2010

Imyaka 100 Mama Tereza w'i Kalkuta avutse

 Imyaka ijana irashize mu muryango wo muri Albaniya havutse i  Skopje – muri icyo gihe wari umujyi w'icyahoze ari Jugoslavia, ubu akaba ari muri Macedonia – umumalaika w'abakene, Mamma Tereza w'i Kalkuta. Ku munsi w'ejo nibwo isi yijihije iyi sabukuru ikomeye.

 

Papa Benedigito wa XVI mu butumwa yoherereje Mama Prema, uyobora ubu ngubu Abamisiyoneri b'urukundo , umuryango washinzwe na Mama Tereza w'i Kalkuta mu mwaka wa  1950, Papa yavuze ko MamaTereza mu buzima yabaye "ituro ry'akataraboneka kandi n'ubu akomeza kuba iryo turo abinyujije mu murimo w'urukundo kandi utagereranywa mukora, mwe bakobwa be muri Roho".

Papa yakomeje agira ati: " urugero rwe rubatere kwiha mwebwe ubwanyu, n'umutima wuje urugwiro, Yezu mubona kandi mukorera mu bakene, mu barwayi, mu bantu baba bonyine n'abatagira kivurira. Urugero rwe kandi rubahe kwakira ubutumire bwa Yezu bugira buti, ngwino ube urumuri rwanjye".

 

Turifuriza Ababikira ba Mama Tereza w'i Kalkuta isabukuru nziza. Diyosezi yacu yifatanyije muri iyi sabukuru n'ababikira ba Mama Tereza w'i Kalkuta bari mu butumwa i Ngarama.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »