sam.

21

août

2010

Icyumweru cya XXI Gisanzwe, Umwaka C

Amasomo y'iki cyumweru aratwereka uburyo Imana atari iya bamwe, si ay'igihugu iki n'iki cyangwa abantu aba n'abana. Imana ni iya twese. Umuhanuzi Izayi nibyo atubwira agira ati: "nzabumbira hamwe abantu b'amahanga yose n'indimi zose, bose bazaza maze babone ishema ryanjye...muribo kandi, nzitoreramo abasaserdoti n'abahereza".

 

Aya magambo ya Izayi arateguriza amagambo ya yezu mu ivanjili ya Luca, aho yirengagiza gusubiza ikibazo yari abajijwe:"nibyo koko Nyagasani abinjira mu bwami bw'ijuru nibo bake?". Yezu aragira ngo yereke abamwumva ko ibyo abayahudi bakekaga by'uko ari bo bonyine bazinjira mu bwami bw'Imana kuko ari umuryango watoranyijwe, cyangwa se ko abazinjira mu bwami bw'Ijuru ari abayahudi bakurikiza imigenzo n'imihango by'idini yabo gusa, atari byo. Kwinjira mu bwami bw'ijuru si uko uba waravutse uku cyangwa se aha. Kwinjira mu bwami bw'ijuru ni ibya buri wese ubishaka. Icyangombwa ni ukwemera, uko kwemera kukaba ariko gutuma duca mu muryango ufunganye aho duhamagarirwa kurangwa n'urukundo, ubutabera no gutera amahoro aho turi hose.

 

Yezu agomba kugaragarira mubyo dukora byose no mu kuntu twitwara. Ntagomba guhera mu magambo yacu no ku munwa wacu gusa nyamara ntamanuke ngo agere k'umutima wacu. Si abavuga "Mana Mana" bazinjira mu bwami bw'Imana, ahubwo ni abareka Yezu akabana nabo mubuzima bwabo bwose. Gusenga no kumva ijambo ry'Imana, kujya mu misa no guhazwa n'ibintu byiza rwose bishimishije, ariko uhagararira aho gusa, ntiyihatire ko ibyo bigaragara no mu buzima bwe bwa buri munsi, azatungurwa no kumva Yezu amubwira ati:" genda sinkuzi".

Icyumweru cyiza.

P. Jean Damascène


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »