mer.

17

sept.

2014

UMURYANGO MWIZA, ISHURI RY'UKWEMERA, INKINGI Y'AMAJYAMBERE

Umuryango mwiza, ishuri ry’ukwemera, inkingi y’amajyambere”: Iyi ni intego izayobora umwaka mushya w’ikenurabushyo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 13 Nzeri 2014, ku kicaro gikuru cya Diyosezi Gatolika ya Byumba habereye umuhango wo gusoza umwaka w’ikenurabushyo wa 2013-2014, no gutangiza umwaka w’ikenurabushyo mushya wa 2014-2015.

Muri ibyo birori byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Serevilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, hari hatumiwemo abasaseridoti bose ba Diyosezi, abihayimana n’abakristu bahagarariye abandi muri buri Paruwasi 18 zigize Diyosezi Gatolika ya Byumba.

Ibirori byabimburiwe n’inama yahuje abari batumiwe bose, hakurikiraho Igitambo cy’Ukarisitiya noneho bisozwa no gusangira mu byishimo.

INAMA

Inama yatangiye 09h30’, itangizwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, aragiza abitabiriye Imana bose mu isengesho ritangira. Yakomeje agaragaza ibyaranze umwaka w’ikenurabushyo urangiye, yibanda cyane cyane ku Masakaramentu yahimbajwe ari yo: Ubusaseridoti, Ugokomezwa, Batisimu, Ukaristiya, Ugushyingirwa, …Yagarutse kandi no ku mirimo itandukanye yakozwe umwaka wose; yose yerekekeza ku Kwigisha, Gutagatifuza no Guhanura. Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yashimangiye ko no mu mwaka w’ikenurabusho mushya utangiye, ibi bizakomeza gukorwa, ababikorara bakazirikana ko bagomba kubikora bayobowe na Roho Mutagatifu.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika yatangarije abitabiriye ibirori ibikoresho bizifashishwa muri mwaka mushya w’Ikenurabushyo utangiye aribyo:

1.      Ijambo ry’Imana;

2.      “Compendium de la Doctrine sociale de l’Eglise”: Igitabo gikubiyemo amabwiriza y’uko Kiliziya ibona imibereho y’abantu muri iki gihe.

3.      Inyandiko ya Papa Fransisko ivuga ibishimo tugomba guterwa no kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu( Exhortation apostolique : Gaudium Evangelii);

4.      Ingendanyi mu gucunga Umutungo, abantu n’imari (Manuel de procedure)

Nyuma y’iri jambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ryo guha ikaze abatumirwa, yahaye ijambo Musenyeri Alfred RUTAGENGWA, Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba.

Musenyeri Alfred mu ijambo rye yibanze cyane kuri kiriya gitabo cya “Manuel de procédure”, asobanura ko gikubiyemo amabwiriza ku bijyanye n’imicungire y’abantu (abakozi),ibintu(imitungo itimukanwa) n’imari(amafaranga). Ifasha kandi mu guteganya ibikorwa  (planification); mu gushyira mu ngiro ibyo bikorwa; mu guhuza ibyo bikorwa ndetse mu igenzura ry’ibyakozwe. Iki gitabo rero, kubera agaciro ntagereranwa gifite, Mgr Alfred yasabye ko kigomba kugenderwaho muri Diyosezi yose, haba muri za Paruwasi n’ibigo byegamiye kuri Diyosezi byose.

Umushumba wa Diyosezi we yifuje ko iki gitabo cyatuburwa, kikagera hose, kigatungwa na benshi, ndetse byashoboka kigakurwa mu rurimi rw’Igifaransa cyanditsemo kigashyirwa mu Kinyarwanda. Ariko ashimangira ko ikigamije ari ugucunga umutungo ku buryo bunogeye Imana n’abantu.

Mgr Alfred yavuze muri make ibyaranze umwaka w’ikenurabushyo urangiye, wari ufite intego igira iti:” Tumurikiwe n’ukwemera, twiyubakire Kiliziya yacu”. Muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, uyu mwaka waranzwe n’ibikorwa binyuranye harimo:

-          Ubwigishwa;

-          Ibikorwa byo kwiyubakira Kiliziya byakozwe n’abakristu;

-          Amahugurwa;

-          Guharanira amahoro  n’amajyambere;

-          Urugendo nyobokomana rwakorewe i Kibeho;

-          Ibikorwa byo guteganyiriza abasaseridoti ( habonetse 6 219 785 Frws Rw);

-          Gutegura no guhimbaza umunsi w’abalayiki;

-          Gutegura no guhimbaza umunsi w’abarwayi;

-          Etc.

Uyu mwaka mushya w’ikenurabushyo wa 2014-2015, ufite intego igira iti:”  Umuryango mwiza, ishuri ry’ukwemera n’inkingi y’amajyambere”. Ibikorwa byose by’ikenurabushyo bizibanda ku muryango; ni ukuvuga:

-          Abana;

-          Urubyiruko;

-          Ingo;

-          Ibfubyi;

-          Abapfakazi n’incike.

Ingingo nyamukuru zizayobora uyu mwaka wose ni izi zikurikira:

a)      Kushyiraho inzego z’ikenurabushyo zishamikiye ku muryango, kuva kuva ku rwego rw’uryango-remezo kugeza ku rwego rwa Diyosezi;

b)     Amahugurwa ku nzego zose, ku bibazo byugarije umuryango-nyarwanda, ku itegeko ry’umuryango, uburezi n’uburere, indangagaciro n’ibindi.

c)      Iterambere ry’umuryango;

d)     Ingendo nyoboka-Mana;

e)      Kunoza ubwigishwa;

f)       Gushyira ku murongo ubukarani bw’amaparuwasi;

g)      Kwitabira isanduku rusange ya Diyosezi;

h)     Guha imbaraga inzego zishinzwe icungamutungo.

Inama irangiye hakurikiyeho Igitambo cya Missa. Ari amasomo matagatifu ndetse n’inyigisho byose byaganishaga ku mmuryango. Abaririmbyi baahimbaje igitambo cya Missa bari baturutse muri Paruwasi ya Ngarama. Amaparuwasi ndetse na Komisiyo zose zikorera muri Diyosezi gatolika ya Byumba zahawe urumuri, ikimenyetso cya Yezu Kristu, we rumuri rw’amahanga, uru rumuri rukazamurikira abakristu bose muri uyu mwaka mushya w’ikenurabushyo utangiye.

Padiri Viateur SAFARI

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20

«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »