sam.

23

août

2014

ICYICIRO CYA I CY'ISHYIRWA MU MIRIMO RY'ABAPADIRI

Kuri uyu wa 15 Kanama 2014, nibwo muri paruwasi ya Bungwe hatanzwe isakaramentu ry’ubusaseridoti kuri Diyakoni Walter UKURIKIYIMFURA, akaba ari nawe uherutse abandi muri uyu mwaka wa 2013-2014.

Kuri uyu munsi kandi Nyiricubahiro Musenyer i Sereviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yahise aha ubutumwa abapadiri bashya, ndetse anatangaza n’abandi bapadiri basanzwe bahinduriwe ubutumwa: yongeyeho ko gutanga ubutumwa bitararangira, niyo mpamvu nanjye mbamenyesha ko “ nominations” zikurikira ari icyiciro cyambere, ikindi kiciro nigisohoka nzakibagezaho.

Dore rero uko abapadiri bashya bahawe ubutumwa:

1.       A. Walter UKURIKIYIMFURA         : Paruwasi Mutete

2.       A. Thierry RUGIRA                           : Paruwasi Matimba

3.       A. Faustin SENZOGA                        : Paruwasi ya Gituza

4.       A. Jean Bosco RWUBAKE                : Paruwasi ya Bungwe

 

Abapadiri basanzwe bahinduriwe imirimo ni aba bakurikira:

1.       A. J.Pierre SIBORUREMA wakobaga muri Paruwasi ya Nyagatare azayoborora ikigo cy’amashuri cya EPA Catholique Byumba, anashingwe amashuri muri Diyosezi;

2.       A. Sylvere MUGISHA wabaga muri Paruwasi ya Matimba azayobora ikigo cy’amashuri cya ETEP Nyarurema;

3.       A. Jeseph WETAASE BUKENYA wabaga muri Paruwasi ya Mutete azayobora ikigo cy’amashuri cya Don Bosco Rushaki;

4.       A. Damien HAKIZIMANA wabaga muri Paruwasi ya Bungwe yimuriwe muri Paruwasi ya Rwamiko;

5.       A. Eugene IYAKAREMYE wabaga muri Paruwasi ya Nyarurema yimuriwe muri Paruwasi ya Nyagahanga.

 

A.      Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »