mar.

15

juil.

2014

ABADIYAKONI BABIRI BAHAWE UBUPADIRI

Kuri icyi cyumweru taliki ya 12/07/2014, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yahaye ubupadiri abadiyakoni babiri aribo Diyakoni Jean Bosco RWUBAKE na Diyakoni Thierry RUGIRA.

Diyakoni Jean Bosco Rwubake akomoka muri muri Paruwasi Katedrali ya Byumba muri Santarari ya Shangasha, muri Sikirisali ya Kaneza (Nyabishambi). Naho Diyakoni Thierry Rugira we akomoka muri Arikidiyosezi  ya Kigari, muri Paruwa ya Regina Pacis/ Remera, akaba yarahawe Paruwasi ya Gituza ngo imubyare kuko yasabye kuba umupadiri wa Diyosezi ya Byumba.

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Missa cyabereye ku kibiga cy’ikigo cy’amashuri cya “ Groupe scolaire Notre Dame du Bon Conseil”, kizwi ku izina rya Social. Muri iki Gitambo cya Missa kandi hanabereyemo umuhando wo guha ubudiyakoni abasemiunari batanu aribo:

-          Augustin NDAAGIRIYIMANA

-          Bonaventure NIBISHAKA

-          David Bienvenu NSHIMIYIMANA

-          Fulgence DUNIYA

-          Silas NTEZIRYAYO

Nyuma y’igitambo cya Missa hakurikiyeho ibirori byaranzwe n’indirimbo, imikino n’amagambo atandukanye. Amagambo yose yavuzwe yagarutse ku gushimira Imana ibyiza byose igenda igirira abantu muri rusange ariko cyane cyane Kiliziya iyiha abasore beza kandi benshi bo kuyikorera. Hashimiwe kandi n’ababyeyi bahekeye Kiliziya. Umushumba wa Diyosezi yagarutse ku ikenurabushyo rigomba gushingira imizi mu rugo, kuko Kiliziya ari intango y’ubukristu, no kuba Padiri niho bihera, uwarezwe neza aba Padiri mwiza.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »