ven.

13

juin

2014

Inyigisho yo ku munsi mukuru w'Ubutatu-Butagatifu

None twakereye guhimbaza Ubutatu butagatifu, Twaje gukuza Imana Data waremye Ijuru n’isi, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, Imana itinda kurakara yuje ubuntu n’ubudahemuka, Imana igaragaza ubuntu bwayo iminsi yose, ariyo yonyine tugomba gusenga no gushimira kubera ibyiza idahwema kuduha.

Ubwiza bw’Iyo Mana Isumba izindi bwatumye igirana isezera n’abantu igira iti: Muzambere umuryango nanjye nzababera Imana”, ibyo ntibyahagarariye aho, yageze aho iduha n’Umwana wayo w’Ikinige nk’uko Mt Yohani abitubwira ati:” Imana yakunze isi cyane igera aho itanga umwana wayo w’Ikinege, kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo bw’iteka”.  Imana yacu ni umubyeyi utanga atiziganya, yaduhaye umwana wayo kugira ngo atwereke ko adukunze, niyo mpamvu kenshi tuvuga rya sengesho umwana w’Imana yatwigishije tuvuga tuti:” Dawe uri mu ijuru,…”.

Uyu munsi turakuza Imana Mwana, waje kudukiza no kutugira abana b’Imana. Guhera kuri Noheli, Kiliziya mu Mihango yayo Mitagatifu yatweretse ukuvuka k’Umwana w’Imana, kuri Pasika twumvise rya Jambo rya Yezu ngo:” Nta rukundo ruruta gutanga ubuzima bwawe kubera uwo ukunda”. Ni koko kandi yatanze ubuzima bwe kubera twe, Yezu yaraducunguye, yatugize abavandimwe be.

Undi dusingiza none ni Roho Mutagatifu, niwe bita kandi ni ukuri Urukundo rw’Imana rwasesekaye mu mitima yacu. Ni we Muyobozi utwereka  inzira igana ku Mana Data. Ni we ugenga Kiliziya, ni we udutagatifuza kandi adutuyemo.

Ubutatu butagatifu ni Imana imwe Rukumbi, iganje mu bumwe bw’Imana Data na Mwana o mu Rukundo rwa Roho Mutagati. Buri gihe mu ntangiriri y’Igitambo cy’Ukaristiya, hasubiramo amagambo twumvise  agira ati:” Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, Urukundo rw’Imana Data n’Ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe mwese”(2Kor 13.13), nkubwo rero ubutu butagatifu. Ubutatu Butagatifu ntabwo  bibangamira cyangwa ngo bkureho ko twemera imana Imana imwe ku kwemera Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo n’isoko y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose. Byongeye Yezu yaduhishuriye ko Imana ari urukundo, kandi ko Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu ari Imana imwe. Ni ryo yobera ry’ubutatu butagatifu. Ni nayo mpamvu dukora ikimenyetso cy’Umusaraba  kugira ngo duahmye ko twemera Ubutatu butagatifu, n’iyobera ry’umusaraba wa Kristu; kuko Imana Data yatwoherereje umwana wayo wigize umuntu; bombo batwoherereza Roho Mutagatifu ngo adutagatifuze.

Ubukristu bwacu bushingiye kuri iri hame ry’Ubutatu butatgatifu: Twabatijwe  ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, n’andi masakaramentu yose ni ko tuyaronka, Imigisha yose Kiliziya itanga, izita ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, yewe n’amasengesho yose ya kiliziya no ko atangira kandi ni ko asozwa. Tugomba rero kubana mu bumwe butajegajega no kumenyesha abandi ko Imana ari Nyakuri, ko idukunda, ko Yezu Kristu aduhamagara ngo tube abana be bitonda, ko Roho Mutagatifu aduha ubuzima bw’Imana kandi akatuyobora mu ijuru. Ibyishimo byacu mu ijuru bizaba guhora turangamiye Imana imbere yacu, tuzareba Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Hakuzwe Ubutatu Butagatifu, muri ubwo bumwe budashobora gutandukanwa. Dukuze Imana mu Butatu-Butagatifu, kubera imbabazi ze adahwema kutugirira.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »