mer.

05

mars

2014

ABANA BAFITE UMWANYA W'IBANZE MU IYOGEZABUTUMWA

Kuri icyi cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2014 Diyosezi gatolika ya Byumba yizihije umunsi w`iyogezabutumwa ry`abana. Uyu munsi ku rwego mpuzamahanga wizihijwe kuwa 16 Gashyantare 2014. Insanganyamatsiko y`uyu munsi w`iyogezabutumwa ry`abana uragira iti: “Bana ubuzima bwanyu niburangwe n`isengesho”. Ingingo z`ingenzi ziganje muri ubu butumwa ni izi:

1.       Isengesho mu muryango mutagatifu w`i Nazaleti: Umuryango w`i Nazaleti ni intangarugero mu gukunda isengesho. Uyu muryango watoje Yezu isengesho ( Lk 2,22-24.41-52)

2.       Ibibangamira isengesho ry`abana muri iki gihe: Aha twavuga gutwarwa  n`imikino, ibiyobyabwenge, amafilime mabi, imyambarire mibi,imvugo nyandagazi, kwiyandarika, imikoreshereze mibi y`amatelefoni,…

3.       Uko abana bafashwa gusenga:  Papa asaba ababyeyi n`abarezi mu mashuri  kuba hafi abana no kunganira kiliziya muri uwo murimo wo gukunda isengesho

4.       Bana nimusenge iteka Imana ibakunda: Buri mwana ahamagarirwa kwihambira ku isengesho kuko ariryo ryonyine rimuhuza na se wo mu ijuru kandi ibyo bikagaragarira na none mu rukundo bagomba kugirana hagati yabo ndetse no kugirira abandi bose.

Uyu munsi wabimburiwe n`ikiganiro cyatanzwe na Padri Dominique Savio MUNDERE  ushinzwe iyogezabutumwa ry`abana muri diyosezi ya Byumba aho yasobanuriye abana n`abandi bakuze bari aho icyo “Enfance missionnaire “ ari cyo, inshingano zayo ndetse n`icyo igamije muri Kiliziya. By`umwihariko yasobanuye umurongo mugari iri yogezabutumwa ry`abana muri Diyosezi ya Byumba ryimirije imbere muri iki gihe. Yerekanye  uburyo abana bafasha abandi bana  baba abiga n`abatiga. Zimwe muri izo gahunda twavuga:

1.       4 T childhood missionary program of Byumba diocese igizwe n`izi ngingo enye: Turuhukane na Kristu, Tuvukane na Kristu, Twigane na Kristu na Tuzukane na Kristu

2.       4 K process of evangelization ; Ni inzira ivanjili inyuramo kugira ngo igirire umwana akamaro ndetse atishyikirize n`abandi bana. Igizwe n`izi ngingo enye: Kumva Ijambo ry`Imana uriteze amatwi neza ukumva icyo Yezu akubwira nk`umwana, Kurigira iryawe mu buzima bwawe bwako kanya no mu gihe kizaza, Kureba icyo ryamarira abandi bana no Kumenya no gufata ingamba uburyo umwana agiye kurishyikiriza abandi bana hirya no hino (Ubutumwa)

3.       Ishuri  rya Yezu ndetse by`umwihariko ishuri ry`icyumweru:

Nyuma y`iki kiganiro hakurikiyeho imikino n`imyidagaduro yari yiganjemo: imbyino , imivugo,… Ibi birangiye haje  igitambo cya Misa cyari kiyobowe na nyiricyubahiro musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA; umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba , akikijwe n`umunyamabanga wa diyosezi ndetse na padri  ushinzwe iyogezabutumwa ry`abana tutibagiwe n`abasaseridoti bayoboye ubu paruwasi  ya Rwamiko n`imbaga y`abandi bakristu.

Mu nyigisho ye Musenyeri yongeye gushimangira Ivanjili y`umunsi uburyo abakristu nyabo bagomba guhitamo ikibafitiye akamaro; yerekana ukuntu gukurikira bintu(isi) n`Imana ari ibintu bibiri bidasenyera umugozi umwe. Yashoje asaba abana gukomera kuri Kristu ubakunda, bagakomeza kwitangira ubutumwa bwe nkuko ubutumwa nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga w`iyogezabutumwa ry`abana bubivuga.

Mu gitambo cya Misa abana bashimiye Imana batanga amaturo atandukanye yo kuzafasha abandi bana bababaye. Nyuma ya Misa abana bariyakiriye bari kumwe n`ubashinzwe muri Paruwasi Rwamiko ndetse na Omoniye wabo ku rwego rwa diyosezi. Nyuma yo gusangira, abana bakiriye umugisha  maze abari baturutse mu yandi maparuwasi burira imodoka bajya mu butumwa iwabo!Mu gusoza turashimira tubikuye ku mutima WORLD VISION yaduteye inkunga kugira ngo uyu munsi ugende neza!

 

Padri Dominique savio MUNDERE

Ushinzwe iyogezabutumwa ry`abana muri diyosezi ya Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »