mar.

25

févr.

2014

TUZIRIKANE ICYO IMANA IDUSHAKAHO MURI ICYI CYUMWERU CYA 7 GISANZWE

TUZIRIKANE ICYO IMANA IDUSHAKAHO MURI ICYI CYUMWERU CYOSE DUTANGIYE ( 24/2-01/03/2014)

 

KU WA MBERE, 24/02/2014

 

Yak 3,13-18; Mk 9,14-29

 

Kuri uyu wa mbere Mutagatifu Yakobo aratubwira ko umuhanga nyawe arangwa n’imyitwarire nyayo, imyitwarire itarangwa n’ishyari n’ubucabiranya cyangwa kubererekera ukuri. Ushaka ubuhanga bukomoka ku ijuru agomba kuba umuziranenge n’umunyamahoro, akagira impuhwe n’urugwiro, akagendera kure icyitwa uburyarya iyo buva bukagera.

Mu Ivanjiri, Yezu arakiza umunyagicuri wahanzweho na roho mbi. Icyazanye Yezu ni ukudukiza, twe abarwayi rero turasabwa kumwegera, tukamwereka aho turwaye kugira ngo adukoreho dutarake. Kuri uyu munsi wa mbere w’Icyumweru tumusabe adukize indwara y’ubwirasi, y’ishyari, y’urukundo ruke cyangwa rubi, adukize gucabiranya no kunyomeka maze umunsi w’ejo uzasange twabaye beza kurushaho.

 

KU WA KABIRI, 25/02/2014

 

Yak 4,1-10; Mk 9,30-37

 

Kuri uyu wa Kabili, Yakobo mutagatifu aradusaba kuba abana b’Imana, abakunzi b’ibijuru, abakunzi b’ibyiza. Ibi bidusaba kwiyoroshya no kwegera Imana kenshi, ibi bikadufasha kugendera kure ubwirasi no gushukwa n’ikinyotera cy’iyi si, abayo ndetse n’ibyayo, kuko iyo ubyishinze biragushuka bikagutesha iby’ijuru kandi aribyo by’ingenzi, aribyo ndasimbuzwa.

Intwaro itsinda ibishuko isi idushukisha idutesha umukiro wacu ni umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya; kwemera abo turibo, kumenya ibyo dushoboye n’ibyo tudashoye, muri make kumenya ko turi bagufi bityo ntidushobore kureba kure, ibi bkadusaba kwisunga Yezu kuko we ni muremure, areba kure,  nako hose, azadufasha kureba kure, kugera kure duhinduka kandi dukora ibyiza.

 

KU WA GATATU, 26/02/2014

 

Yak 4,13-17; Mk 9,38-40

 

Kuri uyu wa Gatatu, Mutagatifu Yakobo araburira abacuruzi abasaba gukunda abantu aho gukunda inyungu cyangwa ibintu, arabasaba kumenya ko Imana ari yo mugenga wa byose, ko ari yo itanga byose, bityo akabasaba kutayibagirwa mu murimo wabo. Yezu aratubwira ko Izina rye rikiza, ko abahuriye kuri iryo zina bose bunze ubumwe nawe, Ukora icyiza wese aba yunze ubumwe na Kristu. Twese rero duharanire kunga ubumwe na Kristu dukora ibyiza.

 

KU WA KANE, 27/02/2014

 

Yak 5,1-6; Mk 9,41-50

 

Kuri uyu wa kane, Mutagatifu Yokobo arakomeza aburira abakungu, abasaba kudatwarwa n’abukungu ngo bibagirwe Imana cyangwa ngo barenganye kandi birengagize abakene, arabasaba kurangwa n’ubutabera mu byo bakora no mu byo bavuga bazirikana ko ibyo bafite byose bikomoka ku Mana umuremyi wa byose. Mu Ivanjili Yezu aradusaba kugira impuhwe kandi tukirinda kugira uwo twabera igitsitariro tukamgusha. Tugomba kandi kugendera kure icyatuma tugwa mu kibi. Yezu aradusaba kwimenya, tukamenya ingusho zacu kandi tukazigendera kure. Tugomba guharanira ubutungane buri munsi.

 

KU WA GATANU, 28/02/2014

 

Yak 5, 9-12; Mk 10, 1-12

 

Tugomba kubaho tutarambirwa gutegereza Nyagasani kuko ari bugufi, ibi bidusaba kwiyumanganya no kwihanganira ibitadushimijishe byose , tuzirikana kurangwa n’ubutabera n’ubutungane mu buzima bwacu, tuzirikana ko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyembabazi, ko azabiduhembera. Abashakanye nabo bogomba kubana iteka ryose kugeza ku rupfu nk’uko babisezenye. Muri iki gihe hari amategeko yemerera abashyingiranywe gutandukana, Yezu we ntabyemera kuko umubano w’umugabo n’umugore ushushanya umubano wa Kirirstu na Kiliziya, Imana ubwayo niyo ibihuriza, nta muntu rero ukwiye gutandukanya icyo Imana ubwayo yifatanyirije. Abashakanye rero barasabwa gukomera ku isezerano bagiranye, birinda intandaro yatuma urukundo rwabo rugabanuka, abatabanye neza nabo barasabwa kuganira cyane no kwiyunga byihuse, abafashe icyemezo cyo gutandukana nabo bamenye ko Imana itabyemera ko kwisubiraho ari ukwisubiza agaciro no gushimisha Imana.

 

KU WA GATANDATU, 01/03/2014

 

Yak 5,13-20; Mk 10,13-16

 

Kuri uyu wa gatandatu ukaba n’umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Werurwe, turasoza ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo, aradushishikariza gusenga, twaba tubabaye cyangwa twishimye, dusabira abarwayi, tunatabariza abarembye ku basaseridoti ngo babahe amasakaramentu ngombwa. Gusenga kwacu kujye kujyana no kuba intungane kuko isengesho ry’intungane ariryo rinyura Imana.

 

Ni aho mu cyumweru gitaha.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »