mar.

25

févr.

2014

PARUWAI NSHYA YA KINIHIRA IKOMEJE URUGENDO RWO KWIYUBAKA

Kuri icyi cumweru, taliki ya 23/02/2014 i Kinihira kuri Paruwasi habaye Misa yo gushimira Imana kuko abakirisitu batuye muri kariya  gace baruhutse ingendo ndede bakoraga bajya mu Misa haba i Burehe cyangwa mu Muyanza. Abakiristu bose bishimiye kubona Paruwasi hafi yabo maze bategura igikorwa cyo gushimra Imana bitanga uko bashoboye kugira ngo biyubakire baruwasi yabo, banakemure ibibazo paruwasi ifite; muro byo twavuga:

-         Inyubako y’urugo rw’abapadiri itararangira,

-         Inzu y’ikibeho idahari,

-         Kiliziya igomba kuvugururwa n’ibindi.

Ku italiki ya 29 Nzeri 2013 nibwo Nyiricyubahiro Seleviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yakinguye ku mugaragaro Paruwasi ya Kinihira. Ayitangaza ku mugaragaro, mu ijambo rye yavuze ko agaburiye abakirisitu ba Kinihira imitura, ko bagomba gukora iyo bwabaga bakayihisha. Ni ukuvuga ko bagomba gukora uko bashoboye kose Paruwasi ikagira ibyangombwa byose nkenerwa ngo imere neza.

Ubu rero abapadiri n’abakiristu bose bari kungikanya imbaraga ngo bazamure iyi Paruwasi, ikomere imere neza. Uroye usanga bazabigeraho kuko bafite ubushake, kuva ku bana bato kugera ku bakuze. Buri wese aritanga uko ashoboye, atanga icyo afite, haba amafaranga, haba ibintu ndetse n’imbaraga (imibyizi) hagamijwe kubaka Paruwasi.  Ikigezweho muri iyi minsi ni ugushyira intebe mu Kiriziya kuko ntazarimo, hakazakurikiraho kubaka inzu y’ikibeho abaigishwa bazajya bigiramo kimwe n’abandi bose bitegura amasakaramentu, kurangiza no kuzitira amacumbi y’abapadiri. Ibi nibyo bikorwa byihutirwa bikazakurikirwa n’ibindi uko ubushobozi buzagenda buboneka. Abakiristu ba Paruwasi nshya ya Kinihira barishimye cyane, bakora uko bashoboye kandi barasaba buri muntu wese wagira umutima ukunda kiliziya muri rusange, ariko cyane umuntu uvuka Kinihira cyangwa inshuti zaho ko babasura bakabatera agacumu k’ubumwe, bakabahuhiramo kuko bafite urugendo rurerure kandi ruvunanye rwo kwiyubakira Paruwasi.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »