ven.

10

janv.

2014

UMUNSI MUKURU WA BATISIMU YA YEZU

Bakristu bavandimwe,

Kuri iki cyumweru turazirikana Batisimu ya Nyagasani Yezu, Izina rya Yezu. Yezu bivuga ngo « Imana Ikiza », ni byo kandi koko hakiz’Imana.

Mu bayahudi, izina ntiryerekana nyiraryo gusa, ryerekana n’umurimo yagenewe cyangwa yatorewe. Izina rero ni nkanyiraryo wese.  Yezu rero bisobanura ngo Imana iradukiza. Ibi bikaba bisobanura ubutumwa bwa Yezu bwo gukiza abantu bose atarobanuye. Kuko Jambo yigize umuntu kugira ngo acungure isi, Igihe Malayika yabwiye Yozefu ibyerekeye Mariya yaravuze ati : « Azabyara umwana, izina uzamuha ni Yezu, kuko ariwe uzakiza igihugu cya ibyaha byacyo.

Tuzi ko icyaha cyazanye urupfu mu isi, ko aricyo cyatandukanije umuntu n’Imana bityo cyikoreka ibiremwa byose, Imana rero yakirishije muntu izina rya Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu. Yezu yumvise kandi yumvira se, bituma abambwa k musaraba, asubiza atyo Imana icyubahiro, arandura n’icyaha cyari cyazanwe na ka gasuzuguro ka kera. Mu masakaramentu rero, by’umwihariko Batisimu, Umuntu yongera kuba Umwana w’Imana, uhamagariwe ubuzima bushya, byose byongera gutangira bundi bushya.

Muri batisimu , tuba abavandimwe ba Yezu, tukongera kubona neza ko twaremwe mu ishusho y’Imana, noneho ko ntakindi twaremewe usibye kuzabana n’Imana. Amaherezo y’umurimo wa Yezu, ugaragarira mu izina rye ni uguhindura ibiremwa byose, guhindura ubuzima bwacu, bukaba ubw’abacunguwe, ubuzima bw’ibyishimo n’amahirwe adashira.

Izina rero riranga nyiraryo, ni byiza kwita abana amazina meza, afite icyiza agenura, aranga : Amazina nka Nyirabibi, Byago, Mbarimombazi, n’andi nkayo ntakwiye. Noneho n’amazina duhitamo cyangwa duhitiramo abandi muri Batisimu dukwiye kujya tuyatekerezaho, tukamenya ba nyirayo, ni ukuvuga abatagatifu, tukaemnya ubuzima bwabo, igihe bizihirizwa duharanira kuzabigana.

Yezu ni umukiza wacu, Umukiza wuje ituze. Ni umwana wavukiye mu Kirugu, ukwiye gukundwa, wazanywe mu isi n’urukundo no kuduhesha ihirwe, bityo rero ibyishimo byo kumutunga biruta byose.

 

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »