jeu.

02

janv.

2014

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISIKO YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO WIZIHIZWA KU ITARIKI YA 1 MUTARAMA 2014

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISIKO YAGENEYE UMUNSI

MPUZAMAHANGA W’AMAHORO

WIZIHIZWA KU ITARIKI YA 1 MUTARAMA 2014

 

Ubuvandimwe, ishingiro n’inzira y’amahoro,

 

1. Mu butumwa bwanjye bwa mbere nageneye Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro,

ndifuza kubifuriza mwebwe bantu mwese n’imiryango yose, kugira ubuzima bwuzuye

ibyishimo n’amizero. Koko rero, mu mutima wa buri mugabo na buri mugore habamo icyo

cyifuzo cyo kugira ubuzima bwuzuye, burangwamo n’inyota idasubirwaho y’ubuvandimwe,

buganisha ku gushyira hamwe n’abandi, tutagomba kubonamo abanzi cyangwa abo

duhanganye, ahubwo dukwiye kubanamo abavandimwe tugomba kwakira no guhobera.

Mu by’ukuri, ubuvandimwe ni igipimo cy’ingenzi ku muntu waremewe kubana n’abandi.

Kuba twiyumvamo ko tugomba kubana n’abandi bidufasha kubona no gufata umuntu wese

nk’umuvandimwe nyakuri. Bitabaye ibyo, kubaka umuryango nyabantu utunganye,

urangwamo amahoro akomeye kandi arambye ntibyashoboka. Byongeye kandi, ni

ngombwa kwibutsa ko ubusanzwe ubuvandimwe bubanza kwigirwa mu muryango, cyane

bihereye ku nshingano n’ubwuzuzanye bw’abagize uwo muryango bose,

by’ubwumwihariko inshingano z’umugabo n’iz’umugore. Umuryango ni isoko

y’ubuvandimwe ubwo ari bwo bwose, ni nayo mpamvu ari inkingi n’inzira y’ibanze

y’amahoro, kubera ko ubikesha umuhamagaro wawo, ugomba kwigarurira isi yose ku

bw’urukundo rwawo. Ukwiyongera kandi kwagutse k’uburyo bw’itumanaho kuri iyi si

yacu, bigaragaza ku buryo bufatika umutima w’ubumwe no gusangira umurage rusange

hagati y’ibihugu by’isi. Mu ihindagurika ry’amateka kimwe no mu runyurane rw’amoko,

imiryango n’imico, tubona umuhamagaro wo kubaka umuryango ugizwe n’abavandimwe

bakirana hagati yabo, kandi bamwe bakita ku bandi. Ariko uwo muhamagaro kugeza ubu

usanga akenshi ubangamirwa kandi ukavuguruzwa n’ibikorerwa muri iyi si irangwa no

« kutagira icyo yitaho », ibyo bikagenda bituganisha buhoro buhoro mu kumenyera

umubabaro w’abandi, tugahitamo kwireba ubwacu gusa. Mu bice byinshi by’isi, guhutaza

bikabije uburenganzira shingiro bwa muntu, cyane cyane uburenganzira k’ubuzima

n’ubwisanzure muby’iyobokamana ntibyigeze bihwema. Ikibazo cy’ubucuruzi bw’abantu,

ibikorwa bibangamira ubuzima kandi bituma abantu barushaho kwiheba, na byo ni

urugero ruteye impungenge. Ku ntambara zituma abantu bahangana hakoreshwa intwaro,

hiyongeraho n’izindi zitagaragara neza, ariko zirimbura abantu buhoro buhoro, zikorwa

mu rwego rw’ubukungu n’imari hakoreshejwe uburyo bwangiza ubuzima, imiryango,

n’ibikorwa.

Nk’uko byemejwe na Papa Benedigito wa XVI, ikusanyabukungu riratwegeranya ariko

ntiritugira abavandimwe. Byongeye kandi, ubusumbane mu mibereho bugaragara,

ubukene n’akarengane, ntibyerekana gusa ukubura k’ubuvandimwe buhamye, ahubwo ni

2

ni no kubura k’umuco wo gushyira hamwe. Ingengabitekerezo nshya, zirangwa no kuba

nyamwigendaho mu buryo bwose, kwikunda no gukoresha umutungo mu bwikanyize bica

intege umubano w’abantu, ahubwo bigashyigikira imyumvire yo « kutita ku bandi », umuco

w’agasuzuguro no gutererana abatishoboye, maze bagafatwa nk’« imburamumaro ».

Biragaragara neza ko umubano w’abantu ugenda uhinduka « mpa nguhe » no kwikunda.

Ikindi kandi, biraboneka neza ko amategeko ngenderwaho y’imyitwarire y’ibi bihe,

adashobora kugera ku buvandimwe nyakuri, kuko ubuvandimwe budashingiye

k’Umubyeyi umwe, ari we shingiro nyakuri ryabwo, budashobora kubaho. Ubuvandimwe

nyabwo hagati y’abantu busaba kandi bugomba gukomoka ku Mana. Ushingiye kuri uko

kumenya uwo Mubyeyi, ubuvandimwe hagati y’abantu burakomera, ari byo kuvuga

imyifatire ituma uba mugenzi wa mugenzi wawe kandi ukamwitaho. « Murumuna wawe ari

hehe ? » (Intg 4,9). Kugira ngo twumve neza uwo muhamagaro w’umuntu mu guharanira

ubuvandimwe, kumenya neza inzitizi zituma butagerwaho no kuvumbura inzira yo

kuzirengaho, ni ngombwa kwemera kuyoborwa n’ubumenyi bw’umugambi w’Imana,

nk’uko bigaragara ku buryo buhebuje mu Byanditswe Bitagatifu. Nk’uko bivugwa mu

mateka y’uwo muryango wa kera, abantu bose baturuka ku babyeyi bamwe, Adamu na Eva,

umuryango w’abantu babiri, baremwe n’Imana mu ishusho ryayo no mu misusire yayo

(Intg 1, 26) ari bo babyeyi ba Kayini na Abeli. Muri iyo nkuru idutekerereza iby’uwo

muryango wa kera, tubonamo intangiriro y’umuryango nyabantu, uko umubano w’abantu

n’uw’ibihugu wagiye utera imbere. Abeli yari umushumba, Kayini akaba umuhinzi. Isano

ikomeye kimwe n’umuhamagaro byabo ni ukuba abavandimwe ndetse no mu

bibatandukanya bishingiye ku bikorwa byabo no ku muco wabo, uburyo bitwara imbere

y’Imana n’ibiremwa. Icyakora iyicwa rya Abeli ryakozwe na Kayini, ryerekana mu buryo

bukomeye kwanga bidasubirwaho umuhamagaro wo kuba abavandimwe. Amateka yabo

(reba Intg 4 ,1-16) agaragaza umurimo ukomeye abantu bose bahamagarirwa wo kubaho

bunze ubumwe, ari magirirane. Kayini mu kutihanganira ugushimwa n’Imana kwa Abeli,

kubera ko yatuye amatungo ye meza – « Nyagasani yashimye Abeli n’amaturo ye, ariko

ntiyashima Kayini n’amaturo ye » (Intg 4, 4-5) – yica Abeli kubera ishyari. Ni muri ubwo

buryo yihakanye umuvandimwe, yanga kugira imibanire myiza n’umuvandimwe we, kuba

imbere y’Imana, arangiza inshingano ze zo kwita ku muvandimwe we no kumurinda. Kuri

iki kibazo Imana yabajije Kayini ngo : « Murumuna wawe ari hehe ? », Imana imusaba

kwisobanura ku gikorwa cye, yarasubije ati « simbizi ! Mbese ndi umurinzi wa murumuna

wanjye ? » (Intg 4, 9). Igitabo cy’Intangiriro gikomeza kitubwira kiti « Nuko Kayini ava mu

maso y’Uhoraho » (4,16). Ni ngombwa kwibaza impamvu ihamye yatumye Kayini atemera

isano y’ubuvandimwe, ubumwe n’umubano byamuhuzaga n’umuvandimwe we Abeli.

Imana ubwayo yerekana kandi igaya Kayini kuba hafi y’ikibi ngo : « Icyaha kibunze ku irebe

ry’umuryango wawe » (Intg 4, 7). Kayini yanze kurwanya ikibi maze ahitamo

« gusimbukira murumuna we Abeli (Intg 4, 8), maze asuzugura atyo umugambi w’Imana.

Ubwo ahemuka k’umuhamagaro we wo kuba umwana w’Imana no kubaho kivandimwe.

Inkuru ya Kayini n’Abeli yigisha ko isi ifite muri yo umuhamagaro w’ubuvandimwe, ariko

3

na none ikigiramo ubugwari bwo kuwutatira. Bigaragarira mu kwikunda kwa buri munsi,

ari na yo ntandaro y’intambara n’akarengane birenze urugero : koko rero abantu benshi

bapfa bazira abavandimwe babo ; birengagiza umuhamagaro wabo, ari byo kuvuga ko

bagombaga kuba magirirane. « Kandi mwese muri abavandimwe » (Mt 23, 8).

2. Ikibazo umuntu yakwibaza : Ese abantu b’iyi si ntibazigera bashobora kugira inyota

y’ubuvandimwe, Imana Data yashyize muri bo ? Bazashobora se gutsinda ku bw’imbaraga

zabo bwite kutagira icyo bitaho, ukwikunda n’urwangano, bakemera ibitandukanya

abavandimwe ? Mu yandi magambo, dushobora kuvuga muri make igisubizo Yezu aduha

muri aya magambo : Dufite Umubyeyi umwe ari we Imana, twese turi abavandimwe (Mt

23, 8-9). Inkomoko y’ubuvandimwe bwacu ishinze imizi ku Bubyeyi bw’Imana. Ububyeyi

bw’Imana buvugwa, si ubusanzwe bw’umubiri twese tuzi, ahubwo ni ububyeyi bukomoka

ku rukundo rudasanzwe kandi rw’ukuri Imana ikunda buri muntu (Mt 6, 25-30). Ni

ububyeyi bubyara ubuvandimwe bw’ukuri, kuko urukundo rw’Imana iyo rwakiriwe

ruhindura imibereho yacu, rukatwubakamo ubuvandimwe ; rutuma abantu bitabira

ubufatanye no gusangira bihoraho.

By’umwihariko, ubuvandimwe bwa muntu bwongera kwisanzura muri Yezu Kristu no ku

bwe mu rupfu rwe no mu izuka rye. Umusaraba ni “urubuga” rudasubirwaho rw’umusingi

w’ubuvandimwe, abantu ubwabo batashobora kugeraho bonyine. Yezu Kristu wigize

umuntu kugira ngo adukize, agakunda Se kugeza ku rupfu, urupfu ndetse rw’umusaraba (Ef

2 ,8) yatugize ibiremwa bishya ku bw’izuka rye, mu bumwe bwuzuye n’ugushaka

kw’Imana, hamwe n’umugambi wayo wo kuzuza umuhamagaro k’ubuvandimwe. Kuva mu

ntangiriro, Yezu akomeza umugambi wa Se, amenya icyo Se yagennye cya ngombwa ku

bintu byose. Ariko Kristu yigabije urupfu kubera urukundo rwa Se, ahinduka atyo ihame

rishya kandi ridasubirwaho ko duhamagariwe kwemera muri We ko turi abavandimwe,

kuko turi abana b’Umubyeyi umwe. Ni We Sezerano, akaba n’urubuga bwite muntu

anyuramo ngo ashobore kwiyunga n’Imana n’abavandimwe be. Mu rupfu rwa Yezu ku

musaraba, harimo ukurenga ibitandukanya abantu b’Isezerano n’abanyamahanga

batagiraga ukwizera, kubera ko bari bakiri abanyamahanga kugeza muri icyo gihe

cy’iyuzuzwa ry’Isezerano. Nk’uko byanditse mu ibaruwa yandikiwe Abanyefezi, Yezu Kristu

ni we wungira muri we abantu bose. Yezu ni we Mahoro kubera ko agira umwe abo bantu

babiri, asenya urukuta rwabatandukanyaga, ari rwo rwango. Muri We yaremye umuryango

umwe, umuntu umwe mushya, ikiremwamuntu gishya (2 ,14-16) . Uwemera ubuzima bwa

Kristu akaba muri We, amenya ko Imana ari Se akayiyegurira wese, akayikunda kuruta

byose. Umuntu wunze ubumwe n’Imana ayibonamo Imana Data, Umubyeyi wa bose, ni yo

mpamvu Imana imusaba kubana n’abandi kivandimwe. Muri Kristu, mugenzi wacu

arakirwa kandi agakundwa nk’umwana w’Imana, nk’umuvandimwe, atari

nk’umunyamahanga cyangwa nk’uwo bahanganye cyangwa se umwanzi. Mu muryango

w’Imana, aho abana bose basangiye Umubyeyi umwe, kandi kubera ko bose bagemetswe

4

kuri Kristu, bakaba abana muri Mwana, nta “vangura” ribarangwamo. Bose bahabwa

agaciro kangana kandi katavogerwa. Bose bakunzwe n’Imana, bose bacunguwe n’amaraso

ya Kristu, wapfuye kandi akazuka agirira buri muntu. Ni yo mpamvu umuntu atagomba

kwirengagiza ubwo buvandimwe.

Ubuvandimwe, ishingiro n’inzira y’amahoro

3. Bivuzwe gutyo, biroroshye kumva ko ubuvandimwe ari ishingiro n’inzira bigana

amahoro. Amabaruwa ya Gishumba yanditswe n’abapapa bambanjirije avuga ku mibanire

y’abantu adufasha kubyumva neza. Birahagije kureba uko Ibaruwa ya Gishumba ya Papa

Pawulo wa VI yise Iterambere ry’abantu (Populorum progressio) isobanura amahoro icyo

ari cyo cyangwa se ubufatanye mu by’isi (sollicituclo rei socialis) ya Papa Yohani Pawulo

wa II. Muri iyo ya mbere tubonamo ko iterambere ry’abantu nyaryo ari izina rishya

ry’amahoro. Naho mw’ibaruwa ya Papa Yohani Pawulo II, dusangamo ko amahoro ari

igikorwa cy’ubufatanye bwa bose. Papa Paulo wa VI yemeza ko atari abantu ku giti cyabo

gusa bagomba kubana, ahubwo n’ibihugu bigomba kubana mu mwuka wa kivandimwe.

Yongera ko iyo myumvire n’uwo mubano, uko gushyira hamwe gukomeye no gukorera

hamwe ari ngombwa kugira ngo twubake twese ejo heza ha muntu. Iyo nshingano ireba

mbere na mbere abifite. Inshingano zabo zihera ku buvandimwe bwa kamere muntu na

kamere mana bikaba bigaragarira mu buryo butatu : inshingano y’ubufatanye isaba ibihugu

bikize gufasha ibikiri mu bukene ; inshingano y’ubutabera mu bantu isaba kuvugurura

imibanire iri hagati y’ibihugu bikomeye n’ibyoroheje ; n’inshingano y’urukundo rwa buri

wese isaba ko isi yateza imbere buri wese aho abantu bose bashobora kubona icyo batanga

n’icyo bahabwa, ku buryo ugutera imbere kwa bamwe kutaba inzitizi ku iterambere

ry’abandi. Bityo rero, nidufata amahoro nk’iterambere ry’abantu ku buryo bumwe,

ntacyatubuza kumva twese icyarimwe ko ubuvandimwe ari ishingiro fatozo ry’amahoro.

Papa Yohani Paulo wa II yemeza ko amahoro ari ubukungu budakorwaho, bukaba ari ikintu

cyiza cyagenewe abantu bose ntawe uvuyemo. Amahoro ashobora kugerwaho no

gusogongerwa nk’ikintu cy’ingenzi mu buzima cyangwa nk’iterambere rya muntu

rirambye, iyo atekerejwe nk’ireme rigamije icyiza rusange cyangwa igifitiye akamaro

abantu benshi. Ibyo bikaba bisaba guca ukubiri n’irari ryo kwikubira no kugira inyota

y’ubutegetsi. Ni ngombwa kwitegura kwigomwa kubera mugenzi wawe aho

kumunyunyuza ugamije inyungu zawe bwite, ukamuha aho kumutsikamira ugamije

inyungu zawe. Ntitugomba kubona abandi bantu, andi mahanga cyangwa ikindi gihugu

nk’ibikoresho runaka tugomba kwifashisha (mu gihe tukimubonamo ubushobozi), twaba

tutakimukeneye tukamujugunya, ahubwo tugomba kumubonamo umuntu dusa,

dukeneyeho ubufasha.

5

Ubufatanye bw’abakristu ntibudusaba gusa gukunda mugenzi wacu kubera ko ari

ikiremwa-muntu kandi ko afite n’uburenganzira bwe bw’uko agomba kureshya n’abandi

bose, ahubwo ni uko yaremwe mu ishusho nyayo y’Imana Data, akaba yaracungujwe

amaraso ya Kristu, ku buryo buhoraho na Roho Mutagatifu. Aha rero Papa Yohani Pawulo II

atwibutsa ko Imana Data ari umubyeyi wacu twese, ko natwe twese turi abavandimwe

muri Kristu, tukaba tumurikiwe na Roho Mutagatifu, uduha kubona isi ku bundi buryo

kugira ngo dushobore kuyihindura.

Ubuvandimwe, intambwe y’ikubitiro mu kurwanya ubukene

4. Mu Nyandiko yise “Ubuvandimwe Nyakuri” (Caritas in Veritate), uwambanjirije

yibutsaga abatuye isi ko iyo ubuvandimwe bwabuze mu bantu no mu bihugu biba

intandaro ikomeye y’ubukene. Hirya no hino (tuhabona) ubukene buterwa n’uko nta

mibanire ihamye ikirangwa hagati y’abantu, y’imiryango ndetse n’ibihugu.

Duhangayikishijwe no kubona ukuntu ubwigunge, gushyirwa ku ruhande, kwigizwayo,

guhezwa n’ubundi buryo bunyuranye bubabaza abantu bugenda bwiyongera. Ubwo

bukene bwamarwa n’uko abantu bakongera guha agaciro ubuvandimwe mu miryango,

babikesheje gusangira ibibashimisha n’ibibababaza, ibyago n’amahirwe bahura na byo mu

buzima bwabo. Bityo rero niba ku ruhande rumwe tuhasanga igabanuka ry’ubukene

rigaragara, ku rundi ruhande, ntitwakwirengagiza ukwiyongera k’ubukene, ni ukuvuga

ubusumbane mu bantu no mu matsinda yababa mu karere kamwe cyangwa basangiye

amateka n’umuco. Ni nayo mpamvu ari ngombwa gushyiraho politiki zihamye, zituma

habaho ihame ry’ubuvandimwe buha abantu kungana no kugira uburenganzira bumwe,

kuri byose, haba ku mutungo, mu byo bakorerwa mu burezi, mu buvuzi, mu

ikoranabuhanga bityo buri wese akagira imibereho myiza, agahabwa amahirwe yo kugira

umushinga w’ubuzima no kwiteza imbere byuzuye nk’umuntu.

Tuzi neza kandi akamaro ka za politiki zigamije kugabanya ubusumbane mu kubona

umutungo. Ntidukwiye kwirengagiza inyigisho ya Kiliziya ku byiswe Ubwizigame ku

mibireho myiza (Hypothèque sociale), ari nayo Mutagatifu Tomasi wa Akwini aheraho

avuga ko, byemewe ndetse ko ari ngombwa ko umuntu agira umutungo we bwite, naho mu

byerekeranye no kuwukoresha, akaba atagomba na rimwe gufata ibintu atunze nk’aho ari

ibye wenyine, ahubwo agomba kubifata nk’umutungo rusange kuko atari we wenyine ufitiye

akamaro.

Na none hari ubundi buryo bwa nyuma bushobora gukomeza ubuvandimwe bityo

bukanatsinda ubukene ari cyo kintu cy’ingenzi mu bindi byose. Ni ukugerageza guhitamo

kubaho mu buzima budahenze, bushingiye ku byangombwa, guhitamo gusangira n’abandi

ibyo dutunze, tugashobora dutyo kubaho mu busabane bwa kivandimwe.

6

Icyo ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo dushobore gukurikira Yezu Kristu no kuba koko

abakristu. Ibi si iby’abahisemo kwiha Imana bakoze amasezerano y’ubukene, ariko ni

n’iby’ingo n’imiryango myinshi ndetse n’abantu ku giti cyabo bemera badashikanya ko

umubano wa kivandimwe ari ikintu cy’agaciro gakomeye.

Uruhare rw’ubuvandimwe mu by’ubukungu

5. Muri iki gihe ihungabana rikomeye ry’ubukungu ku ruhande rumwe riraterwa no kuba

umuntu agenda arushaho kwitandukanya n’Imana na mugenzi we, no gushakashaka

umutungo ku buryo bukabije. Ku rundi ruhande, rikaba riterwa n’uko umubano hagati

y’ibihugu, mu bantu hagati y’abo ndetse no mu miryango ugenda ukendera. Ngi byo

ibyatumye abantu benshi bashakashakira amahoro, umunezero no kwishimisha mu

by’umutungo, barenza urugero rw’ubukungu nyabwo. Mu mwaka w’1979, Nyirubutungane

Papa Yohani Pawulo wa II yamaganiye kure icyorezo cyo kuba umuntu agenda buhoro

buhoro yemera kuyoborwa n’iby’isi, nawe ubwe akaba yahinduka igikoresho. Ibi bikaba

bitagaragarira amaso ako kanya, urebye imicungire isanzwe y’ubuzima, uburyo bwo

kubyaza umusaruro n’imikorere ya jugujugu y’itumanaho.

Ihungabana ry’ubukungu rya hato na hato ryakagombye gutuma habaho ibitekerezo bishya

ku izamuka ry’ubukungu ku isi, no guhindura uburyo bwo kubaho. Ihungabana

ry’ubukungu muri iki gihe, n’ingaruka zaryo zose ku mibereho y’abantu, bishobora kuba

uburyo bwiza bwo kugarura imigenzo yo kwigengesera, kwigomwa, kwitsinda, gushyira

imbere ubutabera no gushyira hamwe imbaraga zacu. Iyo migenzo mbonezabupfura

ishobora kudufasha kurenga ibihe bikomeye turimo no kwongera kugarura ubuvandimwe

hagati yacu, hamwe no kwizerana bishyitse,umuntu akeneye kurusha ibindi aho

kwihugiraho no guheranwa no kwiruka ku nyungu ze bwite. Ariko iyi migenzo ni

ngombwa, cyane cyane kugira ngo dushobore kubaka no kubungabunga iyi si yacu ku

buryo bubereye muntu.

Ubuvandimwe bucubya intambara

6. Muri uyu mwaka ushize, hari benshi mu bavandimwe bacu bagiye bazahazwa

n’intambara, maze ubuvandimwe burahazaharira bikomeye. Akenshi izo ntambara ziterwa

n’amakimbirane adashira ndetse zikaba benshi barebera. Jyewe na Kiliziya yose, tubabajwe

kandi twifatanyije n’abantu bose bugarijwe n’intambara. Kiliziya ifite ubutumwa bwo

gushyira urukundo rwa Kristu abantu bose bari mu ntambara badafite kirengera ibinyujije

mu isengesho risaba amahoro, gufasha inkomere, abashonje, impunzi, abavanywe mu

byabo n’intambara, n’abandi bose babaho mu bwoba. Kiliziya kandi izamura ijwi ryayo

kugira ngo yumvishe abayobozi b’ibihugu imiborogo n’ububabare bw’iyo mbaga iri mu

kaga, no kugira ngo bahagarike imirwano n’ibindi bikorwa bibi byose byica uburenganzira

bw’ibanze bwa muntu.

7

Ku bw’izo mpamvu, ndifuza guhamagarira abantu bose bitwaza intwaro, bakabiba urwango

n’urupfu, kubona nk’abavandimwe abo bose bafata uyu munsi nk’abanzi bagomba

kurwanya; rwose bahagarike ubwo bwicanyi. Nibareke inzira y’intambara maze bagane

inzira y’ibiganiro, imbabazi n’iy’ubwiyunge, kugira ngo himakazwe ubutabera n’ukwizera

hagati yabo. Ikigaragara ni uko hirya no hino mu bantu, amakimbirane n’intambara

byangiza ubwumvikane kandi bigatera amacakubiri n’ibikomere bisaba igihe kirekire

kugira ngo bikire. Intambara zituma abantu batagera ku ntego baba barihaye mu mibereho

yabo no mu iterambere ryabo. Igihe cyose hazakomeza kubaho ubucuruzi bw’intwaro

nk’uko bimeze muri iki gihe, hazakomeza no kuboneka urwitwazo rwo gushoza intambara.

Kubw’izo mpamvu, kimwe n’abambanjirije ndongera guhamagarira abakwirakwiza

intwaro kubihagarika no gufasha intwaro hasi, bahereye mu guhagarika icura ry’intwaro za

kirimbuzi.

Ariko ntibyatubuza kubona ko amasezerano mpuzamahanga n’amategeko y’ibihugu,

n’ubwo ari ngombwa bwose, kandi rwose bikaba bikenewe, ariko ibyo byonyine bidahagije

ngo birinde isi amakimbirane n’intambara. Guhindura imitima ni ngombwa. Bituma buri

wese abona muri mugenzi we umuvandimwe, agomba kwitaho, no gufatanya nawe kugira

ngo bubake ubuzima bwiza bw’abatuye isi. Ibyo ni byo bishishikaje abantu banyuranye,

harimo imiryango n’amashyirahamwe y’abihayimana kugira ngo amahoro asagambe.

Ndifuza ko abantu barangwa buri gihe n’ubwitange, baharanira kugira uburenganzira ku

mahoro, nk’uburenganzira bw’ibanze, ari na cyo kintu cy’ingenzi gikomeye ku bundi

burenganzira bwose bwa muntu.

Inyoroshyo, ruswa n’ubwicanyi bibangamira ubuvandimwe

7. Kwiyemeza guteza imbere ubuvandimwe, bituma buri wese abaho neza. Bityo rero

ibyifuzo by’abantu cyane cyane abakiri bato, ntibigomba kuburizwamo no kudahabwa

agaciro. Ni gombwa kubaha icyizere cy’uko bishoka gushyirwa mu bikorwa. Ariko na none

ibyo byifuzo ntibigomba kwitiranywa n’irari ryacu. Ahubwo, byaba byiza kubikora mu

rukundo, buri wese aharanira ku rushaho kubaha mugenzi we(Rm 12, 10). Ndetse no mu

mpaka zisanzwe zitabura mu buzima, ni ngombwa kwibuka ko turi abavandimwe. Bityo

tukitoza kudafata mugenzi wacu nk’umwanzi cyangwa nk’umuntu duhanganye tugomba

kwikiza. Ubuvandimwe buzana amahoro mu bantu, kuko butuma habaho ubwigenge

n’ubutabera ku muntu ku giti cye, no ku bandi muri rusange.

8

Abanyapolitiki bagomba gukora ku buryo bita kuri iki kintu. Abaturage nabo bagomba

kwumva neza ko bahagarariwe n’abategetsi mu cyubahiro no mu bwisanzure. Nyamara,

akenshi si ko bigenda, hagati y’abaturage n’ubutegetsi, hakunda kuzamo inyungu buri

ruhande rukurura rwishyira; ibyo bikamunga ya mibanire, bigatuma habaho amakimbirane

ahoraho. Umutima w’ubuvandimwe w’umwimerere ni wo utsinda ukwikunda gukunze

gutuma abantu batabaho mu bwisanzure no mu bwumvikane.

Uko kwikunda kw’abantu gufata indi ntera, mu buryo butandukanye bw’inyoroshyo na

ruswa, muri iki gihe bimaze gukwira hose, haba mu duco tw’abagizi ba nabi, uhereye mu

matsinda mato mato, ukageza mu matsinda ari ku rwego rw’isi, ari na yo yica ku buryo

budasubirwaho amategeko n’ubutabera, agahonyora n’uburenganzira bwa kamere muntu.

Bene ayo matsinda atuka Imana, cyane cyane iyo abayagize bayitiriye amazina aganisha ku

Mana, nyamara bagahindukira bagahemukira abavandimwe babo, kandi bakangiza n’isi.

Ndatekereza na none icyorezo cy’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge benshi bashakiramo

indonke, birengagiza amategeko agenga abantu; hari kwangiza ibidukikije n’ikirere; hakaba

amarorerwa yo gukoresha abantu mu buryo bw’ikirenga; ndatekereza kandi n’ikoreshwa

ry’amafaranga ku buryo bunyuranye n’amategeko, ibyo bikaba byarafashe intera

ibangamiye uburyo busanzwe bukoreshwa mu micungire y’umutungo mu mibereho

y’abantu, bigatuma imbaga y’abatabarika, abagabo n’abagore irushaho gutindahara.

Ndatekereza ingeso y’uburaya buri munsi ihitana inzirakarengane, cyane cyane mu bakiri

bato, bakabura ubuzima bwabo. Hari kandi n’amahano y’icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa

ry’abana, ubucakara bugifite ubukana mu duce tumwe na tumwe tw’isi; hari n’amahano

akenshi abantu batumva neza -ay’abimukira bimuka babitewe n’ubusumbane.

Papa Yohani wa XXIII yanditse kuri iyo ngingo agira ati : « Abantu bazubakira gusa ku

mbaraga zabo, abo ngabo nta kintu na kimwe cy’ubumuntu bazagira byanze bikunze,

ahubwo bazonona ubwisanzure bwa muntu aho kububungabunga no kubuteza imbere ».

Ariko na none, umuntu ashobora guhinduka, ari nayo mpamvu tutagomba na rimwe gucika

intege ko bishoboka guhindura ubuzima. Ndashaka ko ubu butumwa buba ubutumwa

bw’icyizere ku bantu bose, ndetse no kubakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuko Imana

idashaka urupfu rw’umunyabyaha, ahubwo ishaka ko yisubiraho kandi akabaho (Ez.18,23)

Mu mibereho y’abantu muri rusange, kubirebana n’ihohoterwa n’ibihano bitangwa,

hakoreshwa uburyo bwo gufunga abantu hatubahirijwe uburenganzira bwa muntu, aho

usanga abagororwa bafatwa nk’aho atari abantu, uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe.

Kiliziya ihora igerageza gukora bucece ibintu binyuranye muri urwo rwego, idasakuza.

Ndasaba kandi ndashishikariza abantu b’umutima mwiza, gukora byinshi kurushaho, kandi

nizeye ko ibyo bikorwa by’abagabo n’abagore b’intwari bizashyigikirwa n’ubutegetsi bwa

za Leta.

9

Ubuvandimwe budufasha kurinda no kubungabunga ibidukikije

8. Umuryango w’abantu wahawe n’Umuremyi ibidukikije nk’impano rusange. Uburyo

umukristu abona ibyaremwe, ni ukubona ibi bidukikije nk’ibintu tugomba kwifashisha,

ariko ku buryo buboneye. Ni ukuvuga kubibonamo amategeko yanditse muri kamere yabyo

yo kubikoresha mu nyungu rusange, twubahiriza ubwiza bwabyo, kandi buri kintu

gikoreshwa icyo cyagenewe.

Muri make, ibyaremwe Imana yabishyize imbere yacu, kandi duhamagariwe kubiyobora ku

buryo buboneye. Nyamara, akenshi usanga tuyoborwa n’irari, ubwirasi n’inyota yo

kubitegeka, kubitunga, kubihindagura uko twishakiye tugamije inyungu zacu bwite.

Ntabwo twita ku bidukikije, ntitubyubaha, ntabwo tubifata nk’impano Imana yaduhaye ku

buntu ngo tuyiteho kandi ngo tuyikoreshe tugirira abavandimwe bacu cyane cyane

abazabaho nyuma yacu.

By’umwihariko ubuhinzi, ni igice cy’ingenzi cyagenewe kwita no kubungabunga ubutaka

ngo butunge bene muntu. Kuri iyo ngingo, kuba hahoraho inzara y’urudaca mu isi, binteye

gusangira namwe iki kibazo: Dukoresha dute umutungo w’ubutaka? Abantu bose bo muri iki

gihe bakwiye gutekereza neza, bagaha agaciro ibintu binyuranye bitanga umusaruro. Ni

ngombwa rwose gukoresha neza umutungo (kamere) w’ubutaka ku buryo abantu baticwa

n’inzara.

Hari uburyo bwinshi bugeragezwa, ariko ntibukwiye kugarukira ku kongera umusaruro

gusa. Birazwi neza ko muri ibi bihe umusaruro uboneka uhagije, ariko ugasanga hari za

miliyoni z’abantu bashonje n’abicwa n’inzara hirya no hino kw’isi. Ni agahoma-munwa. Ni

ngombwa rwose gushyiraho uburyo bwatuma abantu bose babona ibibatunga, atari

ukugira ngo hatabaho intera hagati y’abifite n’abagenewe no gutungwa n’utuvungukira,

ahubwo kugira ngo hubahirizwe itegeko ry’ubutabera, uburinganire no kubahana bikwiye

buri muntu wese. Ku bw’izo mpamvu, ndashaka kwibutsa buri wese ko ibyaremwe byose

ari ibya bose, ihame rikomeye rigena imikoreshereze y’umutungo, dusanga mu nyigisho

z’imibirebeho y’abantu za Kiliziya (Doctrine sociale de l’Eglise). Kubahiriza iryo hame ni

bwo buryo bw’ingenzi bwatuma habaho isaranganya nyaryo ry’umutungo w’ibanze, buri

muntu wese akeneye kandi afitiye uburenganzira.

10

UMWANZURO

9. Ubuvandimwe bukeneye kwongera kubaho, gukundwa, kwamamazwa no gushimagirwa.

Ariko ni urukundo rw’Imana rwonyine rutuma dushobora kwakira no kubaho byuzuye

nk’abavandimwe. Politiki y’ukuri n’ubukungu nyabwo ntishoboka mu gihe cyose

hakwirengagizwa guha umwanya w’ibanze umuntu waremwe n’Imana. Iyo habuzemo

kumenya Imana, buri gikorwa cyose cya muntu gihinduka nkene, n’abantu bagahinduka

ibikoresho abandi bakuramo inyungu zabo.

Politiki ihamye y’ubukungu, igomba gushingira ku buvandimwe. Nitwemera guhindura

imyumvire, tukarangamira gukunda abantu bose (umugabo n’umugore), ni bwo politiki

ihamye y’ubukungu ishingiye ku rukundo rwa kivandimwe izashobora kuba koko

igikoresho cy’iterambere rya muntu uko yakabaye wese ndetse n’ishingiro ry’amahoro.

Twebwe abakristu twemera ko muri Kiliziya, ko buri wese ari umuyoboke kandi ko

dukeneranye, kuko buri wese Kristu yamugeneye ingabire ye bwite kugira ngo igirire

akamaro abandi (Ef 4,7.25). Kristu yaje mu nsi kugira ngo atuzanire ingabire z’Imana,

ubushobozi bwo kugira uruhare ku buzima bwe. Ibyo bidusaba natwe kubaka umubano wa

kivandimwe, urangwa no gufashanya, imbabazi, kwitangira abandi, nk’uko Imana

yadukunze ikemera gutanga uwatubambiwe akazuka kugira ngo atwigarure twese:

« Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose

bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye (Yh13, 34-45).

Ubu butumwa bwiza, ni bwo tuma buri wese agomba gutera intambwe ajya imbere. Ni

umwitozo ugoye, udusaba kwakira no gutega amatwi akabaro ka mugenzi wacu, na wa

wundi uri ikantarange, twiyemeza gukurikira inzira y’urukundo rwitangira buri wese, nta

kiguzi. Kristu ahobera buri wese, ntashaka ko haba n’umwe wazimira « Imana ntiyohereje

umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi (Yh3, 17) ». Ibyo

yabikoze nta n’umwe akandamije cyangwa ahatiye kumwakira mu mutima we. « Ahubwo

umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu ».

Uwo ni Yezu ubivuga. Jyewe rero, ndi hagati yanyu nk’umuhereza! (Lk 22,26.27). Buri

gikorwa cyose kigomba kurangwa n’imyifatire yo kwitangira abandi, cyane cyane abari

kure yacu n’abintamenyekana. Ubwitange ni ryo shingiro n’ireme ry’ubuvandimwe

bwubaka amahoro.

Bikira Mariya, Umubyeyi wa Yezu Kristu, adufashe iminsi yose kumva no kubaho

nk’abavandimwe dukomora ku Mwana we, kugira ngo dushobore kuzanira buri muntu

amahoro, kuri iyi si yacu dukunda.

 

Bikorewe i Vatikani, ku wa 8 Ukuboza 2013

 

Papa Fransisiko


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »