ven.

06

déc.

2013

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA II CYA ADIVENTI

Bavandimwe,

Yohani Batisita yari integuza, yoherejwe imbere ya Yezu kumutegurira inzira. Yaje guteguza uko Imana izibuka umuryango wayo, ikawutangariza icyizere, ikawuha umwami umeze nka Dawudi, aribyo mu mvugo ya gihanuzi, Izayi agira ati : « Umumero uzashibuka ku giti cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo, kandi umwuka w’uhoraho uzamwururukiraho.. ». Aya ni amagambo yahanuye ukwigira umuntu k’umwana w’Imana, uzavukira mu muryango wa Isiraheli, mu nzu ya Dawudi, akazaba umwami ukomeye kuko ububasha bw’Imana aribwo buzaba bumugize. Koko rero Dawudi yabaye sekuruza w’abami ba Yuda bose, cyane cyane n’uwa Yezu , umukiza w’abantu bose, wasenderejwe Roho w’Imana, nk’uko byagaragaye igihe abatijwe : « Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka, abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma amuhagarara hejuru , ni uko ijwi ry’Imana rituruka mu ijuru rivuga riti ‘ Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira’(Mt 3,16) ».

Kwakira uyu mwana w’Imana rero ni ukwakira amahoro, amahirwe n’ibyishimo. Abantu nituramuka twakiriye amahoro n’ubutabera tuzanirwa n’umwuzukuru wa Dawudi, nta kitwa ikibi kizongera kubaho. Ibiremwa byose bizasabana mu mahoro, mbese nk’uko byari bimeze isi ikiremwa  icyaha kitarabaho (Intg 2). Ibi bigereranyo Izayi akoresha birahamya cya cyizere gikomeye abayisiraheli bari bafite kuva kera, cy’uko mu ndunduro y’ibihe, icyitwa icyaha cyose, ububabare ndetse n’urupfu bizatsindwa burundu. Kandi ni byo koko Kristu ni umutsindo ku bamwemera, ku bamukomeyeho, ku badatoneka urukundo yadukunze yemera kuza kubana natwe.

 

Dore icyo dusabwa twe nk’abakristu : Kugira icyizere, kwihangana, kwisubiraho no guhumurizwa n’ibyandiswe bitagatifu. Kuri ibyo hakiyongeraho kubana kivandimwe tubigiranye urukundo nyarwo ruturuka ku Mana. Dusange umukiza twiyemeje guhinduka, twoye gutwarwa n’ibihita, amaso yacu tuyahange ibizahoraho.

Tugomba kwishima kuko Umukiza azaza kudukiza icyaha n’ubabata bwa sekibi, kandi uwo mukiza ar hafi, dore ageze ku muryango, tumwitegure twiyambura uburyarya nk’ubw’abafarizayi cyangwa kubahiriza amategeko twirengagije ko urukundo rubiruta byose, nitubeganza dutyo tuzakiza roho zacu, tuzahabwe ijuru, ingoma y’Imana.

Uwo mukiro rero ugiye gutangirana na Noheli, ukazasozwa n’urubanza rw’iteka. Uwo mukiro utera amahoro n’ibyishimo ku babaye inyangarubwa ku mategeko y’Imana.  Muri Paradizo ku ikubitiro,  icyaha cyangije ubucuti bwacu n’Imana, Imana rero yafashe umugambi wo komora bene muntu, ikabakirisha Umwana wayo, uzaza asumbye kure abahanuzi bose nk’uko Yohani Batisita abyivugira, kuko ari umwana w’Imana bwite, akazigira umuntu mu bandi, avukire mu gihugu Imana yihitiyemo, akize bose atarobanuye, mu bagomba gukira ndimo nawe urimo. Yezu rero ni Imana muri twe, ashaka kutugira abantu bavuga rumwe n’Imana : Ni ukuvuga kuvuga ururimi rumwe n’Imana, gukundana urukundo nyakuri nk’urw’Imana, kudasobanya mu byo Imana idusaba.

Noheli iregereje. Ukugaruka kwa Kristu  mu ikuzo rye kuri hafi. Ntituzi ighe asigaje ngo agaruke, arko iby’igihe ntacyo bitwaye. Igifite akamaro n’uko twaharanira kwegera Nyagasani uko bukeye. Ubu noneho tuzi icyo tubereyeho. Ubuzima bufite aho bujya, twizeye kubana n’Imana.                                             

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »