ven.

08

nov.

2013

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA XXII GISANZWE, UMWAKA C

ISOMO RYA MBERE: 2Mak 7, 1-2.9-14;

ISOMO RYA KABIRI: 2Th 2, 16-3, 5;

IVANJILI: Lk 20, 27-38

 

Uhoraho ni Nyir’Ubugingo

 

Bakristu,

Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Bityo yamuremanye ubwenge n’ubwigenge ; yanamuhaye ubutumwa bwo kugenga isi n’ibiyiriho. Niba rero muntu asamwa, akavuka, akabaho ni ku bw’urukundo rw’Imana idahwema kumushyigikiza ikiganza cyayo. Amahirwe ya muntu ari mu biganza by’Uwamuremye (Zab 15). Igihe cyose rero muntu ashatse kubaho ku bwe bwite nta rufatiro mu Mana, nta kabuza arahaba. Muntu rero abaho byuzuye igihe yirekuriye Umuremyi we. Ikibabaje ni uko hari bamwe babaho nk’aho nta Mana ibaho cyangwa se nk’aho ntacyo ibabwiye. Bityo rero iyo umuntu yatwawe na Nyakibi ntamenya cyangwa yihakana isano ikomeye kandi imubeshejeho afitanye n’Umuremyi we.

 

Mu buzima bw’umuntu habamo byinshi by’amayobera. Aha ng’aha twavuga nk’indwara z’ibyorezo, impanuka zo ku mihanda cyangwa no mu kazi, ubusaza, akarengane k’intungane, ibitotezo n’ibindi. Ibyo hari igihe umuntu abikira cyangwa se bikaba byanamuhitana. Bigatuma rero twibaza ku rupfu rw’uwacu cyangwa no ku rwacu bwite, igihe nikigera. Mu mico yose rero y’abantu ubonamo icyifuzo cyo kugumana ubuzima, gukomeza kubaho, ibyo bikagaragazwa n’ukuntu dutinya urupfu, indwara n’ibindi bibangamira ubuzima. Bityo umuntu akihoza agira ati ndahirwa jye wibarutse, kuko uwabyaye atazima ahubwo akomeza kubaho mu rubyaro rwe. Ibyo byose rero bihabwa igisobanuro n’ukwemera dufite muri Nyagasani. Urugero rw’abemeye izuka amasomo matagatifu y’uyu munsi atubwira ni urw’abavandimwe na nyina bahowe ukwemera. Bo bagize bati : « …iyi myanya y’umubiri tuyikesha Nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’amategeko ye, turayisuzuguye, kandi ni we twizeye ko azayidusubiza. » Ese aho wowe uvuga ko uri umukristu witeguye kuba wahorwa Uwo wemeye ? Igihe Imana yiyereka Musa, yamubwiye ko ari Uhoraho (Iyim 3,14). Mu Mwana wayo, Imana isezeranya abumva ijambo rye, bakarikurikiza kandi bakamukunda kuzabana na we (Yh 14,15-21). Uwubaha Imana rero agakurikiza amategeko yayo ni we uzabaho iteka. 

 

N’ubwo ubwenge bwa muntu budashobora gusobanukirwa n’icyo izuka ari cyo cyangwa uburyo rizabaho, hari ingingo nyinshi zituma twe abemera Yezu Kristu twemeza ko tuzazuka.

 

·         Ivanjili ntagatifu Yh 11,25; 6,57-58

·         Zirikana: Uwagize icyo arema mu busa yananirwa ate gusubiza ubuzima icyo yaremye cyabutakaje? Ezk 37,12, Iz 26,19

 

Abasaduseyi ntibemeraga izuka. Babajije Yezu ikibazo batagamije gusobanukirwa n’inkuru nziza, ahubwo bagamije kugaragaza ko abemera izuka ari ba ntabo. Yezu rero yabagaragarije ko ubuzima bw’abazazukira kubana n’Imana butandukanye n’ubuzima tubayeho ubu kuri iyi si. Aho umuntu ahihibikanywa no gushaka uwo bazarushingana, gushaka igitunga umuryango, kwiga amashuri menshi ashoboka, n’ibindi. Abazazuka bazaba bameze nk’abamalayika. Ntibazaba bagikeneye nk’ibyo dukenera hano ku isi. Tuzaba tunyurwa gusa no gusingiza Imana.

 

Kugira ngo tugere kuri ibyo byishimo by’izuka dukesha kwemera Kristu Yezu, hari icyo dusabwa. Tugomba gukurikiza amagambo ya Kristu, tukitoza kubaho nka we, niba koko turi abakristu nyabo (1Yh 2, 6). Ubwo tumufiteho amizero, tukaba dushaka kubana na we, tugomba kwanga icyaha n’ibikiganishaho kuko nta cyaha kiba muri We (1Yh 3,3-5). Ariko nk’uko tubizi, muntu afite intege nke kuko kamere ye yakomerekejwe n’icyaha cy’inkomoko, bityo gukora icyiza bikamugora, mbega umunyabyago! (Rm 7,19). Yewe uwakwibeshyera ni uwavuga ko atagira icyaha, aho ho yaba yise Imana umubeshyi (1Yh 1,8). Ariko ntibigarukira aho, kuko niba twishinje ibyaha byacu tukabyicuza, Imana izatubabarira (1Yh 1,9).

 

Abari muri Kristu ntibagiciwe, ku bwa Roho utanga ubugingo. Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yacu abigirishije uwo Roho nyine (Rm 8,9-11). Roho uwo, Kristu Yezu yamusezeranije intumwa ze (Yh 16,7). Uwo Roho ni we utumenyesha icyo Imana ishaka kuko ari Roho w’Ukuri tugomba gukurikiza (Yh 14,17). Ni na we udutera imbaraga tugashobora gukora byinshi byiza. Uwo Roho twaramuhawe mu masakaramentu no mu Ijambo ry’Imana kandi ntiduhwema kumuhabwa igihe cyose tumusabye Imana Data na Mwana. Ntitugashavuze rero Roho Mutagatifu w’Imana mwahawe (Ef 4,30). Ibyo tuzabigeraho duharanira gukora icyiza cyose nk’uko Roho Mutagatifu abitubwiriza. Ijambo ry’Imana dusoma buri munsi n’amategeko ya Kiliziya bidufashe kwisuzuma, turebe aho tugeze mu mubano wacu n’Imana.

 

Bavandimwe rero, ku byerekeye izuka ry’abapfuye, ntidushaka ko mwaheranwa n’ishavu nk’abatagira icyo bizera (1Tes 4,13). Uwemera wese agomba gushyira amizero ye muri Uhoraho kuko ari ho agubwa neza kandi akadendeza mu ituze n’amahoro [Zab 16(15), 9-10].

 

Nyagasani Yezu abane na mwe!

 

Diyakoni Thierry RUGIRA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »