ven.

01

nov.

2013

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA XXXI MU BYUMWERU BISANZWE, UMWAKA C

KU WA 03 UGUSHYINGO 2013-11-01

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU

BISANZWE, UMWAKA C

Ubuh 11, 23-26 ; 12,1-2

2 Tes 1, 11-12 ;2,1-2

Lk 19,1-10

Zakewusi war umuntu ukomeye, yatwaraga abasoresha bose kuko yari abakuriye, ibi bivuga ko yari afite icyubahiro n’umutungo, kubera ko umwanya we wamworohererezaga gukusanya amafaranga bitamugoye kandi abandi bantu bakamugan kuko babaga bamukeneyeho ubufasha. Ikindi cyamuranganga  nk’uko Matagatifu Luka abitubwiye ni uko yari mugufi cyane, ibi rero byatumye atabona neza inzira Yezu yari agiye kunyuramo. Ibi byatumye yigira inama yo kurira igiti kugira ngo abashe kubona Yezu. Ibaze nawe umunyacyubaho wuriye igiti, abana, dore ko aribo burira ibi, bakimutanzemo, bamuri hejuru, bamutikura imigeri ngo abavire mu giti ! Uku kwicisha bugufi kwe, icyubahiro cye akagisimbuza gushaka kubona Yezu byatumye Yezu amukunda cyane, atitaye ku byaha yakoze byose, cyane cyane ibishingiye ku murimo we w’ubusoresha n’inyota yo gukira bwangu.

Mu gihe rero abandi bose bari bamuhaye urwamenyo, bamunnyega ko yuriye igiti akuze, Yezu we yubuye amaso aramwitegereza hose, cyane cyane mu mutima we, amurebana akanyamuneza nk’umuntu ugiye gusoroma mu giti imbuto ihishije, iteye amerwe,  nuko aramubwira at manuka, ubu ugiye gukura mu maso y’abandi,  uko gukura ngiye kuguha gusimbure ubugufi bwawe, Imana watereranye ucumura, none ukaba uri kuyishakana umutima wawe wose, ntabwo bayishakira mu bushorishori, ahubwo Yicishije bugufi, yishushanya na muntu muri byise, usibye icyaha (Ph 2,7-8), yaje bugufi bwawe, iri iruhande rwawe, atari ukugira ngo ikunnyege nk’abari bagushungeye, ahubwo iragusaba icumbi, uyu munsi Irarara  iwawe.

Koko umwana w’umuntu yaje gushakashaka abazimiye, Zakewusi, kimwe natwe twese dutakaza impuhwe z’Imana kubera icyaha, kubera ibyaha, bityo Yezu yaje iwacu kugira ngo adusubize inema twamburwa  n’ibyaha igihe ducumuye. Turebe ibyishimo Zakewusi yamanukanye mu giti, agasanga Yezu maze akajya kumwakirira iwe mu rugo, ibi byishimo biratwibutsa bya byishimo byagaragaye igihe Bikira Mariya agiye kuramutsa Elizabeti Mutagatifu (Lk 1, 39-56).  Burya ibyishimo bituruka mu mutima wishimiye kwakira icyo ushaka, icyo ukeneye. Ngibyo ibyishimo bya Zakewusi  atewe no kwakira Yezu, akunda n’umutima we wose kubera amagambo meza yamwunvanye, bityo akoresha uko ashoboye kose ngo amubone, maze Yezu aza amusanganira none amwiyeretse wese, anataha iwe mu rugo, mu mutima we.

Aho Zakewusi  atandukaniye n’Abafarizayi, ni uriya mutima we utaryarya, kutapfira ifiyeri cyangwa amakuzo, kumenya ubugufi bwe, akisunga Yezu ngo amugire muremure, cyane cyane amukiza ibyaha bimupfinagaza, bimushyira urupfu.

Ibi natwe bitwigishe guhinduka, kumenya ubugufi bwacu, twisunge igiti cy’umusara wa Yezu kugira ngo turebe kure, tubone Imana itubwiriza ibyiza, Tubone Yezu ushaka kuza iwacu, mu ngo zacu, mu mitima yacu, adutere umwete mu gkora ibyiza kandi akomeze ukwemera kwacu.

« Nyagasani ubura amaso maze ntuhweme kuturebana impuhwe ; Ntuduhora ibyaha byacu . ahubwo ugira impuhwe ugira ngo twisubireho, tubicikeho, maze udutungishe ubugwaneza bwawe. Nta kindi udushakira usibye kudusangiza ikuzo ryawe. Sitwe tugushakashaka, ahubwo ni wowe udutanga imbere udusaba icumbi mu mitima yacu. Uyu munsi rero natwe, nka Zakewusi,, turashaka kukwakirana ibyishimo, wowe uje kuduha inema n’ibyishimo twari twaratakaje igihe tugucumuragaho ».

Padiri Viateur SAFARI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »