mar.

29

oct.

2013

URUZINDUKO RW'ABAPADIRI BA DIYOSEZI GATOLIKA YA BYUMBA I KIBUNGO

URUZINDUKO RW’ABAPADIRI BA DIYOSEZI YA BYUMBA MURI DIYOSEZI YA KIBUNGO

Kuri uyu wa mbere, taliki ya 28/10/2013, abapadiri pa Diyosezi ya Byumba baraserutse maze basura abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo. Urwo ruzinduko rwari rugamije ibintu bibiri by’ingenzi :

1.      Kwishimira ko nyuma y’igihe kitari gito Diyosezi ya Kibungo yamaze idafite umushumba, ubu yamubonye ;

2.      Kuvugurura umubano w’amadiyosezi yombi.

Dore rero uko gahunda y’uruzinduko yari iteye :

-          11h00 : Igitambo cya Misa

-           12h30 : Imikino (Volley-ball, basket ball, foot ball)

-          16h30 : Ubusabane.

Abapadiri baturutse i Byumba bari bagera kuri mirongo ine (40), saa tanu bose bari bamaze gusesekara i Kibungo, ndetse hari n’abahageze mbere, biteguye kandi bose ubona bishimye, banezerewe, wabonaga banasuhuzanya nk’abadaherukanye cyangwase za nshuti zifuza guhorana iminsi yose.

Abapadiri ba Kibungo nabo, abasangwa, bari bahagaze mu marembo, bakira abashyitsi, bafite urugwiro ariko ubona batangajwe n’uko abapadiri ba Byumba bahasesekariye igihe kandi ari benshi ubona ari ibintu bidasanzwe.

Ubwo abapadiri ba Diyoszi ya Byumba bahita barohamo Amakanzu yabo ya Misa n’Indangabubasha zitukura, dore ko hari hijihijwe Abatagatifu Simoni na Tadeyo, biteguye Misa, abapadiri ba Kibungo nabo ni uko, gusa Misa ntiyatangiriye igihe kubera impanvu zumvikana z’Umushumba Mushya wa Kibungo wagomba kuyobora igitambo cya misa.

Umushumba akimara gusesekara, abapadiri bahise biyegeranya, umutambiro uratangira. Abapadiri bo ku mpande zombi bageraga kuri mirongoirinwi na babiri, utabariyemo abakerewe. Abo bapadiri bose bahise bashinga Korali idasanzwe nuko Misa iba iratangiye, indirimbo itangira yatewe n’umupadiri usheshe akanguhe, irananirana kuko wagiraga ngo ni iya mbere ya Vatican II, kandi abapadiri benshi wabonaga ari aba nyuma ya Vatican II. Umwe mu Bapadiri yahise abohoza uwo mwanya wo gutera indirimbo nuko ibintu bigenda neza.

Nyuma ya Misa hakurikiyeho imikino. Umukino wabimburiye indi ni umukino w’amaboko(Volley ball), abapadiri ba Kibungo bagaragaje ko bagerageza, ndetse babonye umwanya wo kwitoza ndetse bamwe muri bo bakagabanya ibiro barushaho, batsinze amaseti abiri ku busa bwa Byumba : Iseti ya 1 : 25 kuri 16 ni iya kabiri biba 25 kuri 16. Iyi ntsinzwi ariko ntabwo yatunguye abanyabyumba kuko bari babyiteguye kandi barangije kubyakira umukino utaratangira, ariko bizeye ko bari bwihimure muri Basket. Ntibyatinze rero Bastek ball iba iratangiye, abanyabyumba barigaragaza, batsinda Kibungo ibitego 21 kuri 12. Haba rero hakirukiyeho umupira w’amaguru watangaje abantu bose bari bitabiriye kuwureba. Icyatangaje abantu muri uyu mukino w’amaguru, ni uko wagiragaga ngo aya makipe yombi yitoreje ku kibuga kimwe kandi atozwa n’umutoza umwe, ibyo byatumye umukino urangira ntawe utsinze kandi ntawe utsinzwe.

Imikino irangiye abapadiri bagiye kwicara ahantu dore ko hari hashize igihe kitari kigufi bahagaze, yewe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo nawe byari uko, kuko yakurikiranye imikino yose. Muri utwo twicara-bapadiri ba Byumba na Kibungo, havuzwe amagambo atatu: Habanje ijambo rya P. Emmanuel RUBAGUMYA, uhagarariye abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, atanga ikaze, arashima kandi yizeza kuzasura Byumba. Hakurikiyeho Igisonga cya Musenyeri wa Byumba, Mgr Alfred RUTAGENGWA, ashimira Imana, Ashimira Umushumba Mushya wa Kibungo, wabaye n’umurezi  w’abapadiri benshi, anashimira n’abapadiri bose ba Byumba bagize igitekerezo cyo gusura abanyakibungo, abapadiri bose ba Byumba bahagarariwe na P. Faustin NYUMBAYIRE na P.Emmanuel RUTSINDINTWARANE, bahaye Mgr Antoni KAMBANDA. Ijambo risoza ryahawe Nyiricyubahiro Musenyeri wa Kibungo, afite ibyishimo byinshi mu maso yewe no mu mutima nubwo ntawarungurutsemo bwose, yishimira umubano uri hagati y’amadiyosezi yombi kandi yemeza ko ugomba gukomeza gushimangirwa. Ku bijyanye n’imikino, yemeje ko habonetse igitego kimwe rukumbi, kandi icyo gitego kikaba icya Diyosezi ya Byumba yasuye iya Kibungo, Bityo Kibungo ikaba igiye gukora iyo bwabaga ngo ikishyure.

Uruzinduko rwashojwe n’Umugisha w’Umwepisikopi wa Kibungo.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »