mer.

16

oct.

2013

DIYOSEZI YA BYUMBA IRAKATAJE MU IKENURABUSHYO

Nyuma yo guhabwa ubutumwa mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2013 n’Umwepisikopi, gukora umwiherero wabereye Remera-Ruhondo, tariki 12/10/21013 , ku cyicaro cya Diyosezi, saa tatu, Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA afatanyije n’Igisonga cye Musenyeri Alfred RUTAGENGWA, bakoze inama n’Abapadiri Bakuru, Abapadiri babungirije, Abafureri n’Ababikira bahagarariye Imiryango y’Abihayimana ikorera muri Diyosezi n’Abakiristu bahagarariye abandi mu Nama Nkuru  z’Amaparuwasi ya Diyosezi. Inama ihumuje habaye Misa yo gushimira Imana.

Muri iyo nama, Umushumba wa Diyosezi yasobanuye ibyakozwe muri uyu mwaka w’ukwemera.  Yavuze ko Ikenurabushyo rizashingira ku muryango hitabwa cyane cyane ku Ihuriro ry’ingo, Iyogezabutumwa ry’abana n’urubyiruko, n’Imiryango-remezo. Yagarutse kandi ku butumwa  bwa Sinodi Nyafurika yo 2009 nk’uko bwatangajwe na Papa Benedigito wa XVI mu gatabo yise « Africae munus », mu Kinyarwanda tukaba twabwita « Umurimo Abanyafurika bahamagarirwa gukora » ; maze yibutsa ingingo nyamukuru ubwo butumwa bugarukaho ari yo « Kiliziya iharanira kandi yubaka ubwiyunge, ubutabera n’amahoro (L’Eglise au service de l’unité, justice et réconciliation).

Imirongo migari izaranga umwaka w’Ikenurabushyo dutangiye yasobanuwe na Musenyeri Alufedi RUTAGENGWA agira ati : « Nk’uko byagaragaye mu nama nyungurana-bitekerezo twagiranye kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Kanama 2013, ndetse bikanasohoka mu myanzuro y’iyo nama ; uyu mwaka w’Ikenurabushyo muri Diyosezi yacu tuzaharanira guhuza ukwemera n’ibikorwa (Yakobo 2,14-26), tubinyujije mu gutegurira abo dushinzwe guhabwa neza Amasakaramentu, twita ku gucunga neza ibyo dushinzwe kandi tugaragaza urukundo rw’Imana muri byose ; dore ingingo fatizo tuzifashisha mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’ibyo twiyemeje :

1.     Insanganyamatsiko y’uyu mwaka: « TUMURIKIWE N’UKWEMERA TWUBAKE KILIZIYA YACU »

2.     Ubwigishwa : Gukurikiza gahunda imwe yatanzwe na Diyosezi ya Byumba;

3.     Uburezi : Kugaragaza ibikorwa mu mashuri gatolika yose;

4.     Caritas : Ibikorwa bihoraho muri buri Paruwasi nko gutegura umunsi w’abarwayi no gusura ibitaro n’amavuriro dufasha abatagira kivurira;

5.     Abagarukiramana : Kugaragaza ibibazo byose bijyanye na Pastorale y’Abagarukiramana no gutegura « ingendanyi » abayirimo bakwifashisha;

6.     Umutungo : Kugaragaza neza imitungo ya Kiliziya n’ibyangombwa biyiranga;

7.     Icungamutungo : Gukoresha Logiciel de comptabilité imwe muri Diyosezi ; kugira abakurikirana icungamutungo muri buri paruwasi ;

8.     Igenzura : Raporo buri gihembwe ku mutungo n’ibikorwa bya Pastorale ;

9.     Amahugurwa : Hazaba amahugurwa ku bwigishwa no ku gukoresha ya Logiciel de comptabilité yavuzwe haruguru ;

10.                         Mu rwego rwo guteganyiriza abasaseridoti ba Diyosezi ya Byumba, hemejwe ko habaho muri buri Paruwasi agaseke ko gushimira buri cyumweru cya IV cy’ukwezi.  Hazubakwa kandi inzu mberabyombi(Salle polyvalente) ku Rwesero mu rwego rwo guteganyiriza abasaseridoti ba Diyosezi ya Byumba ».

Mu ntangiriro ya Misa hatanzwe ubuhamya ku mboto z’umwaka w’ukwemera. Misa ihumuje, Umwepisikopi yakoze umuhango wo gutanga urumuri rutangiza umwaka w’Ikenurabushyo 2013-2014. Yahaye urumuri buri Padiri Mukuru n’abapadiri bamwungirije, abahagarariye Imiryango y’Abihayimana bakorera muri  Paruwasi bari kumwe n’abakirisitu 2 cyangwa 3 bahagarariye abandi ngo barugeze kubo bahagarariye.

Mu gihe muri Diyosezi yacu Umwaka w’Ukwemera wasojwe ku wa 12 Ukwakira 2013, mu rwego rwa Kiliziya y’isi yose uzasozwa n’umunsi wa Kristu Umwami tariki 24 Ugushyingon 2013.

Hakurikiyeho ubusabane bwabereye mu kigo cy’amahugurwa cya Diyosezi n’umugisha w’Umwepisikopi.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »