ven.

30

août

2013

Amasomo ku Cyumweru cya XXI Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 66,18-22)

Uhoraho avuze atya : 18Nzanywe no gukoranyiriza hamwe amahanga y’indimi zose, kugira ngo azarebe ikuzo ryanjye. 19Koko nzashyira ikimenyetso rwagati muri yo, maze nzohereze mu mahanga abarokotse muri bo : i Tarishishi, i Puti n’i Ludi (mu bahanga b’umuheto), i Tubali, i Yabani no mu birwa bya kure bitigeze byumva bamvuga, bitanigeze bibona ikuzo ryanjye, bamamaze ikuzo ryanjye mu mahanga. 20Nuko bazagarure abavandimwe banyu bo mu mahanga yose, bahetswe ku mafarasi no mu magare, mu ngobyi, ku nyumbu no ku ntebe nziza, babageze ku musozi wanjye mutagatifu i Yeruzalemu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bazabampaho ituro nkuko Abayisraheli bazana ku nkoko zisukuye, ituro ryabo mu Ngoro y’Uhoraho. 21Ndetse bamwe muri bo nzabagira abaherezabitambo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

 

ZABURI (Zab 117 (116),1,2)

 

Inyik/ Nimujye ku isi hose,

         Mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose

 

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,

Miryango mwese, mumwamamaze.

 

Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,

n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 12,5-7.11-13)

Bavandimwe, 5mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo “Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye;6kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.” 7Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafasha nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? 11Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. Niyo mpamvu handitswe ngo 12“Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega;13kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse”, kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 13,29)

 

Alleluya Alleluya.

Guhera mu burasirazuba kugera mu burengerazuba,

imiryango yose y’isi izakikiza ameza mu isangira ry’ingoma y’Imana.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 13,22-30)

Muri icyo gihe, 22Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. 23Haza umuntu aramubaza ati “mwigisha, koko abantu bakeya nibo bazarokoka?” Nuko arababwira ati 24“Muharanire kwinjira mu muryango ufunganye. Ndabibabwiye:benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. 25Koko rero nimuzaba mukiri hanze igihe nyir'urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ΄Shobuja, dukingurireʹ, azabasubiza ati ΄sinzi iyo muturuka.ʹ 26Ubwo muzatangira kuvuga muti ʹTwaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.΄ 27We rero azabasubiza ati ΄Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!ʹ 28Ubwo nibwo muzaganya mugahekenya amenyo mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo n’Abahanuzi bose bari mu ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. 29Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. 30Bityo hari abo mu banyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu bambere bazaba aba nyuma.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »