dim.

28

juil.

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya XVII, C

1. Liturjiya yo kuri iki cyumweru iragaruka kuburyo burambuye ku Isengesho. Isomo rya mbere riratubwira ikiganiro hagati y’Imana na Abramu usabira Sodoma na Gomora kutarimburwa kubera ibibi iyo migi yari yarishoyemo. Abramu aratakambira Imana agendeye ku ntungane Imana yasanga muri iyo migi. Nyuma y’inshuro eshashatu atakamba, intungane zirava kuri 50 zikagera ku 10. Abramu aricisha bugufi imbere y’Imana kugera nubwo avuga ati: “Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja.” Imana yiteguye kubabarira, impuhwe zayo zihoraho iteka, igisigaye nitwe tugomba kuzakira twitandukanya n’ikibi, twitandukanya no kuyigarambira.

 

2. Ivanjili nayo iraduhamagarira kuzirikana ku isengesho. Umwigishwa arabwira Yezu ati: “Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.” Yezu arahera rero kuri icyo cyifuzo maze abigishe isengesho rya Dawe uri mu Ijuru. Yezu arifuza ko Imana tutayifata nk’umucamanza cyangwa se Imana iturenze. Imana Yezu Kristu atwigisha kandi yaje kuduhishurira, ni umubyeyi wumva, ni umubyeyi ugira impuhwe, ni umubyeyi wihangana, utega amatwi nk’uko yayateze Abramu igihe yatakambiraga imbaga. Yezu yaje kutwereka ko hagati yacu n’Imana nta mupaka ugomba kuhaba, ni Dawe, ni Papa, ni Umubyeyi.

 

3. Dawe, ubwami bwawe nibuze, ingoma yawe yogere hose kandi utubabarire ibyaha byacu. Yezu arifuza ko twabanza kwegera Nyagasani, tukamubonamo umubyeyi aho kumubonamo umucamanza, tukamusaba ko ubwami bwe buganza mu mitima yacu maze ibyo bigatuma imibereho yacu ya buri munsi iyoborwa na We, we utubabarira ibyaha byacu bijyanye n’ubuzima tubamo bwa buri munsi. Uko gutegereza ubwami bwa Nyagasani bushingiye k’umugambi we ukomeye wo kudukiza no kutubuganizamo urukundo nibyo bigomba kutuyobora mu gushaka umugati wa buri munsi udutunga.

 

4. Yezu aratwereka ko kwegera Imana tuyisaba kandi tuyitakambira bidapfa ubusa kandi ko Imana ihora iduteze amatwi. Niyo mpamvu aducira umugani w’incuti igana mu gicuku mugenzi wayo kugira ngo imugurize imigati. Yezu ati “Ndabibabwiye : n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.” Imana icyo idusaba ni ukwihangana mu gusaba, ni ukudacika intege kuko ituzi kandi ikaba itagira icyo itwima. Guhozaho no kudacika intege mu isengesho, ni isomo rikomeye Nyagasani aduha kuri iki cyumweru.

 

5. Yezu arongera kutwereka uburyo Imana idukunda kandi izi ibyo dukeneye agira ati: “Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha akamuhereza inzoka ? Cyangwa se yamusaba igi, akamuherza manyenga ? Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye ?” Kugirira icyizere Nyagasani dusaba ni irindi somo rikomeye. Imana ntiyishimira ubujyahabi bwacu. Imana idusaba kuyisanzuraho no kuyifata nk’umubyeyi uharanira ko abana be babaho neza.

Nyagasani, twebwe urebye ntacyo twari dukwiye kugusaba kuko uzi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubumbura umunwa!

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »