ven.

19

juil.

2013

IMYAKA 10 IRASHIZE GROUPE Y’ABASKUTI “FLAMME ARDENTE” IBAYEHO MU ISEMINARI NTO YA RWESERO

Tariki 7 nyakanga 2013, abaskuti bo muri Groupe Flamme Ardente ikorera mu iseminari nto ya RWESERO bizihije isabukuru y’imyaka icumi iyi groupe imaze ibayeho dore ko mu 2003 aribwo icyari unité y’abaskuti « FLAMME ARDENTE » cyahindutse GROUPE FLAMME ARDENTE kubera ubwiyongere bw’umubare w’abaskuti. Ibi birori byahuriranye n’itangizwa rya Yubile y’imyaka 25 umuryango w’abaskuti umaze ugeze muri uru rugo (1989-2014). Uyu munsi udasanzwe wabimburiwe n’igitambo cya missa cyatuwe na Padiri Augustin HAKIZIMANA, Liѐvre Dévoué, Omoniye w’abaskuti muri diyoseze ya Byumba. Yari kumwe kandi n’abasaserdoti bakorera ubutumwa bwabo muri iyi seminari : P. Paul GAHUTU, P. Emile, na P. Augustin. Muri iki gitambo cya missa hanatanzwemo amasezerano ku basskuti bashya 43.

 

Inyigisho yatanzwe na Padiri Omoniye yagarutse ku masomo matagatifu yazirikanwe ku cyumweru cya 14 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya. Yibukije abaseminari ko buri wese ahamagariwe kwita ku butorwe bwe ariko by’umwihariko abaskuti bagahamagarirwa kwita ku nshingano 3 batozwa n’umuryango w’abaskuti arizo : inshingano ku Mana, kuri bagenzi babo ndetse no kuri bo ubwabo. Yanasobanuye ko ubuskuti budatana n’ukwemera nk’uko uwawushinze BADEN POWELL yabivugaga. Padiri yavuze ko nyuma y’ishingwa ry’igiskuti gihuriyemo n’abantu batandukanye kandi bava mu madini n’imico itandukanye mu 1907, umupadiri w’umufaransa Jacques Sévin mu 1920 yatangije igiskuti gatolika (le scoutisme catholique) mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’abakristu guhuza imbuto nziza ruvoma mu giskuti n’indangagaciro za gikristu. Mu gihe umuryango  w’abaskuti wari waremewe na Vaticani nk’umuryango w’urubyiruko mu 1913.

 

Mbere yo gukoresha amasezerano abaskuti bashya 43, Padiri Omoniye yabanje gusobanura iryo sezerano nk’uko ryitwa mu rurimi rw’igifaransa ; PROMESSE : P isobanura guhora witeguye (prêt), R kurangiza inshingano zawe neza (responsable), O kubaha (obéissant), M gukora byose mu rugero (modeste), E guhorana intego n’ubushake (enthousiaste), S guhora wishimye, kubona ibintu mu buryo bwiza (Souriant), S gufasha abandi (serviable), naho E ya nyuma ikavuga kuba intangarugero (examplaire). Yibukije ko nyuma ya promesse umuskuti akomeza gukora kugira ngo umunsi umwe azabone n’ishambagizwa bityo abe umuskuti uhamye kandi ahabwe n’andi mazina y’ubutwari.

 

Igitambo cya missa gihumuje, ibirori byakomereje kuri rassemblement aho abaskuti bo muri Flamme Ardente bakiriye bakuru babo banyuze muri iyi groupe, komiseri w’abaskuti muri zone ya Rwesero ndetse n’abandi bashyitsi baje kwifatanya nabo. Mu rwego rwo gukomeza gusangira ibyishimo abitabiriye ibirori bakomereje muri salle ya seminari. Mu butumwa bwahatangiwe, Padiri Augustin HAKIZIMANA, Liѐvre Dévoué, Omoniye w’abaskuti muri diyoseze ya Byumba yavuze ko muri Yubile y’imyaka 25 igiskuti kigeze muri iyi seminari itangijwe hazakorwamo amahugurwa ku giskuti gikristu ndetse ko no mu isozwa ryayo hazakorwa ingando. Yaboneyeho kumenyesha abaskuti ba Flamme Ardente ko na we ubu ari muri Yubile kuko ari mu batangiranye na cyo mu 1989. Yasabye Padiri umuyobozi wa seminari ko umuskuti urenze ku mategeko ya seminari yajya ahanwa ubugira kabiri kuko aba arenze ku nshingano ze nk’umuskuti no ku mabwiriza ya seminari. Yanasobanuye ko kuba igiskuti gikunze kuba cyitari ku rutonde rw’imiryango y’agisiyo gatolika ari uko igiskuti gikristu cyitigishijwe cyane. Mu gusoza yasabye abaskuti ko muri iyi Yubile y’imyaka 25 bamenya ko iby’ejo hashize bififitse, iby’uyu munsi bifutamye, bigomba gusobanurwa n’iby’ejo  hazaza bigomba kuba bifututse kandi bisobanuye.

 

Mu ijambo ry’uhagarariye abanyuze muri iyi groupe bari muri unité yitwa ARMA LUCIS, yabasabye guharanira gukora ibyo bashinzwe cyangwa basabwa bityo uburenganzira bwabo bakazabuhabwa.  ARMA LUCIS ni unité yashinzwe ku gitekerezo cy’abaskuti barangije muri Flamme mu 2011. Intego zayo ni ugufasha abaskuti banyuze  muri iyi groupe kuguma kuba abaskuti nyabo, kudatana ndetse no gufasha no guha urugero barumuna babo bakiri muri Flamme. Uwari ahagarariye ababyeyi muri  ibi birori na we yishimiye ubwitange abaskuti bagira aho bari hose.

 

Mu gutegura uyu munsi hatanzwe ibiganiro ku nsanganyamatsiko « ubuskuti inzira y’itsinzi » ndetse hanabaho umunsi w’imikino (SPORTS DAY) ahakinwe imikino itandukanye nko kurya bombo iri ku kagozi, kwambara vuba (dressing) n’indi. Kuri  ubu Flamme Ardente imaze gukora byinshi harimo gufasha abatishoboye batuye hafi ya seminari, gutegura no gukora ingando, kandi ubu yanashinze unité mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero. Abo yareze na bo ntibahwema gushinga igiskuti aho bageze hose ku bw’urukundo n’ibyiza byinshi bagikuyemo.

 

Muri uyu mwaka groupe Flamme Ardente ifite unité 2 : Ouragan Fracassant na Tempête vivifiante ; zose hamwe zikaba  zigizwe na patrouille 9. Umubare w’abaskuti bose hamwe bagera mu ijana.

 

Aimé Dieudonné NZABAMWITA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »