dim.

14

juil.

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya XV Gisanzwe, C

1. Amasomo y’iki Cyumweru aratuma tuzirikana ku mategeko, tugerageza kuyahuza n’urukundo ndetse n’impuhwe. Mu Isomo rya mbere, Musa arabwira imbaga y’Abayisraheli ati “Upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose.” Imana ntidusaba gukurikiza amategeko yayo gusa ngo bicire aho kuko bigenze bityo ayo mategeko nta cyanga cy’ubuzima yaduha. Musa aributsa umuryango w’Imana ko uko kubahiriza amategeko bigomba kujyana no kwegukira Uhoraho kugera ubwo Uhoraho aba ari We ubaho muri twebwe. Ibyo tubishobozwa rero no kwimika urukundo n’impuhwe muri twe kuko aribyo byonyine bishobora kutwinjira muri uwo mubano uhebuje, umubano uduhuza n’Imana ukongera kuduhuza na bagenzi bacu. Niyo mpamvu Musa atwibusa ko ibyo byashobokera buri wese ubishaka kuko twese dutuwemo n’iyo neza y’Imana. Icya ngombwa ni ukuyorohera akaba ariyo ituyobora muri byose: “Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe kugira ngo urikurikize.”

 

2. Mutagatifu Luka na we aratugaragariza uburyo amategeko adashyira imbere urukundo, impuhwe,  n’umutima utuwemo n’Imana ntacyo amarira uyakurikiza. “Umwigishamategeko arahaguruka abaza Yezu amwinja ati “Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka ?”Yezu aramubwira ati “Mu Mategeko handitsemo iki ? Usomamo iki ?”Undi aramusubiza ati “Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Yezu aramubwira ati “Ushubije neza ; ubigenze utyo uzagira ubugingo.” Yezu aziko kuririmba amategeko no kuyafata mu mutwe byoroshye, nyamara kuyashyira mu bikorwa bikaba ari urundi rugendo rw’ubuzima. Uyu munyamategeko waje ashaka kwinja Yezu no kumutura mu mutego, ni we uwuguyemo abaza Yezu ati “mugenzi wanjye ninde ngomba gukunda nk’uko nikunda?” Nibwo Yezu amuciriye umugani w’umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze akagwa mu gico cy’abajura bakamwambura, bakamuhondagura maze bakamusiga ari intere, umuherezabitambo yahanyura maze  yamubona akihitira, umulevi na we akabigenza uko yihitira. Nyamara Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, amubonye amugirira impuhwe. Aramwegera apfuka ibikomere bye, amaze kubyomoza amavuta na divayi. Turumva Yezu abaza uwo mwigishamategeko ati: Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe ?”Umwigishamategeko arasubiza ati “Ni uwamugiriye impuhwe.” Yezu aramubwira ati “Genda nawe ugenze utyo.”

 

3. Yezu arifuza ko twagengwa n’impuhwe mbere ya byose aho kugengwa n’amategeko gusa. Arifuza ko mbere ya byose umuntu ari we tugomba kwimika kuko ari mugenzi wacu, tukaba dusangiye gupfa no gukira. Aho kubaza ngo mugenzi wacu ninde, Yezu arifuza ko ari twese tugomba kuba mugenzi w’abavandimwe bacu tubagirira neza. Kwita k’umuntu ubabaye kandi udukeneye, kumwumva no kumugirira akamaro kose gashoboka, uko niko gukurikiza amategeko no kuba mugenzi w’abavandimwe bacu.

 

4. Umunyasamariya, waturukaga mu muryango abayahudi bannyegaga, ni we wagize impuhwe maze agirira neza umuyahudi wari wagiriwe nabi. Ari umuherezagitambo, ari umulevi, bose barigendeye basiga inkomere yenda gupfa aho, ngo hato batiyanduza bakora ku nkomere, nyamara nibo bari bene wabo w’inkomere kandi nibo bari bakomeye mu idini. Yezu yaje kutwereka rero ko urukundo n’impuhwe aribyo bikwiye gusumba byose kandi nicyo gipimo cy’ubumuntu n’ubukristu budutuyemo. Uyu munyasamariya afite urukundo rw’umimerere, rwarundi ruturuka mu nkingi zigize umutima. Biragarazwa n’ibikorwa yagiriye iyi nkomere atari azi: Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. Aramwegera apfuka ibikomere bye, amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi amwitaho. Bukeye afata amadenari abiri ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘Umwiteho maze ibindi uzamutangaho nzabikwishyura ngarutse.’”

 

5. Uwaduha natwe tukagirirana urukundo rugeze aha! Ubu nibwo bukristu, kuko kuba uwa Kristu atari ukubarirwa mu idini iri n’iri cyangwa se mu myanya iyi n’iyi, kuba uwa Kristu ni uguhitamo kugengwa no kuyoborwa n’urukundo n’impuhwe. Uyu munyasamariya mwiza afatwa nka Yezu, niyo mpamvu umugenzi wo mu bihe byahise yanditse ku ibuye riri aho bakeka ko ari Icumbi ryakiriye uwo muntu wari wagiriwe nabi ati: “Nubwo abaherezabitambo n’abalevi bakwirengagiza akababaro kawe, menya ko Kristu, umunyasamaritani mwiza, we azakugirira impuhwe maze igihe uzaba umaze gupfa akazakujyana mu Icumbi rihoraho iteka.”

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »