dim.

23

juin

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya XII, C

Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru riratubwira Imana ishakira icyiza umuryango wayo: Muri iyo minsi, nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire”. Umuryango w’Imana nubwo wahura n’ibigerazo, nubwo wahura n’amarira n’agahinda, ntabwo uba uri wonyine, Imana iwugenda imbere kandi uko iminsi yicuma ikagenda iwuhanagura icyitwa amarira cyose. Niyo mpamvu twongeye kumva aya magambo agira ati: “Uwo munsi kandi hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure, ku nzu ya Dawudi no ku baturage b’i Yeruzalemu.

 

Mu Ivanjili, Yezu araganira n’Abigishwa be m gihe bari bateraniye ahiherereye mu isengesho. Ni muri aka kanya Petero ahamyamo ukwemera kwe nyuma y’aho Yezu abarije intumwa ze ikibazo gikomeye kandi ikibazo cyo mu bihe byose: Rubanda bavuga ko ndi nde ?”


Kuri rubanda, Yezu yinjira mu murongo w’abantu baje mu isi bazanye ubutumwa bukomeye bukomoka ku Mana, ubwo butumwa bukaba bukora ku nkingi z’umutima: Bamwe bavuga ko uri Yohani Batista, abandi Eliya, abandi bakavuga ko uri umwe mu bahanuzi. Yezu ati “mwebwe se muvuga ko ndinde?” Petero arasubiza agira ati: Uri Kristu w’Imana.”

Uri umwana w’Imana, uduhishurira ubuntu n’urukundo by’Imana, uri Umwana w’Imana waje muri iyi si yacu kuduhuza n’Umuremyi. Yezu ni Umwana w’Imana, ariko ntabwo ashaka kwigaragaza nk’igihangange. Yezu aricisha bugufi, niyo mpamvu asabye intumwa ze kudasakaza hose iby’uko kwemera kwa Petero, arifuza ko isi yabibonera mu bikorwa bye, kandi ikagenda ibibona buhoro buhoro kugira ngo ibashe kwemera neza.

 

Yezu ariko aranabwira intumwa ze ko uko kwemera gusaba byinshi, kugasaba guheka umusaraba no kuwupfiraho. “Umwana w’umuntu agomba kubabara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Kwemera Yezu ni ukwemera guhangana n’ibizazane by’ubuzima, ariko nanone umuntu ntacike intege ahubwo akamenya ko nyuma y’umusaraba hari izuka kandi ko uri kumwe na Nyagasani adaheranwa n’urupfu na rimwe. Gukurikira Kristu ntabwo nanone ari ukuragwa n’ibibazo n’imibabaro ngo bicire aho, kuko gukurikira Kristu bizana umukiro n’izuka.

 

Pawulo we yatubwiye ati: “Bavandimwe, mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu. Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu.” Natwe ukwemera kwacu niguhure ni ukwa Petero maze turusheho kuba umwe muri Kristu.

 P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »