dim.

16

juin

2013

Inyigisho ku Cyumweru cya XI Gisanzwe, C

1. Amasomo y’uyu munsi araragragaza icyaha n’imbabazi, akagaragaza ko Imana itabereyeho kudutera ubwoba no kudukura umutima, ko ahubwo ishimishwa n’mutima wicujije kandi wuzuye urukundo. Nibyo Pawulo yakomojeho agira ati: tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu. Iyo Imana iza kwihambira ku mategeko, ntabwo iba yarababariye Dawudi wari wakoze amahano, ntabwo Yezu aba yaratumye ihabara ryunama ku birenge bye ririra maze amarira yaryo agatonyangira ku birenge bya Yezu, uwo mugore akabihanaguza  imisatsi ye, akagumya no kubisoma anabisiga umubavu.

 

2. Umuhanuzi Natani uhagarariye Imana, icyo akora ni ukumurika mu mutima wa Dawudi, maze akamwereka uburyo yagize nabi yigarurira Betsabe amaze kwica umugabo we. Imbere ya Natani, Dawudi ariyerekana nk’umuntu uharanira ubutabera nyamara abwiwe ko ari we icyo gihangange cyatwaye agatama k’umukene, ashishimuka umutima. Kumva umutima ushishimutse kubera icyaha twakoze, gutungukana ikiniga imbere y’Imana mu bwiyoroshye no mu gusaba imbabazi, nibyo bituma impuhwe zisumba itegeko maze Imana igaca inkoni izamba. Muri izi mpuhwe Imana igirira Dawudi amaze kwikonozamo ikuzo ry’ubwami yari afite maze akagaragariza Imana ko nta kindi kimubeshejeho uretse impuhwe zayo, niho tuboneraho ko itegeko ryariho ry’iryinyo rigomba guhorerwa iryinyo Imana ihaye umuryango wayo igihe cyo kurirenga maze ugashyira imbere ukwicuza n’impuhwe.

 

3. Ubwo buryo bushya bw’imibanire nibwo dusangana Luka, umuririmbyi w’impuhwe z’Imana. Uku kubabarirwa k’uyu mugore wari indaya, ni uguhimbaza bikomeye impuhwe zitavugwa Yezu agirira umuntu wese uzi gukunda kandi utuwemo n’urukundo. Ni uburyo kandi bwo kumvisha abantu ko batagomba kumera nk’uyu mufarizayi wumva ko umunyabyaha atakwegera Soko y’imbabazi. Ntitugomba kwiyumvamo ubutagatifu kurusha abandi, ntitugomba guhindura abandi ibicibwe mu maso y’Imana kuko niyo izi umutima wa buri muntu n’urukundo ruwutuyemo.

 

4. Imana ni inyampuhwe kandi yiyerekanira mu mbabazi. Bitabaye ibyo, abantu bahita bashira kubera ibyaha n’intege nke zabo. Umwenda dusonerwa ni mwinshi, niyo mpamvu tugomba guhora dushimira Imana kubera urukundo ruhebuje idukunda. “Nyagasani, witaye ku byaha byacu ninde warokoka?”(Zab 129/130).

Padri Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »