ven.

07

juin

2013

Amasomo ku Munsi Mukuru w'Umutima Mutagatifu wa Yezu, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cyUmuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 34, 11-16)

11Nyagasani Uhoraho aravuze ati “Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. 12Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima. 13Koko nzazivana mu gihugu zari zirimo, nzikoranye nzivanye mu bihugu by’amahanga, maze nzigarure ku butaka bwazo. Nzaziragira ku misozi ya Israheli, mu mibande no mu turere twose dutuwe tw’igihugu. 14Nzaziragira mu rwuri rutoshye, maze imisozi isumbya iyindi uburebure ya Israheli, ibe ikiraro cyazo. Ni ho zizaruhukira mu kiraro  cyiza ; zizarishe ubwatsi butoshye bwo ku misozi ya Israheli. 15Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – jye nzazibyagiza ziruhuke. 16Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera.”

 

ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)

 

Inyik/ Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura !

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura !

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta ku mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ariho nibera iminsi yose.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abaromani  (Rom 5, 5b-11)

Bavandimwe, 5burukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. 6Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. 7Birakomeye ko hagira upfira intungane ; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. 8Imana rero yerekanye urukundo idufitiye, kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. 9None ubwo twagizwe intungane n’amaraso ye, tuzarokorwa na We uburakari ku buryo busumbijeho. 10Koko rero niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. 11Si n’ibyo ngibyo gusa : twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10,  14-15)         

 

Alleluya Alleluya.

Yezu ni Umushumba mwiza,

amenya intama ze, na zo zikamumenya :

yemeye guhara ubugingo bwe ari zo agirira.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 15, 3-7)

Muri icyo gihe, 3Yezu abacira uyu mugani ati 4“Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye ? 5Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. 6Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ‘Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yarazimiye !’ 7Ndabibabwiye : nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »