dim.

19

mai

2013

Inyigisho ku Munsi Mukuru wa Pentekosti, C

1. Pentekosti, umunsi mukuru wabaga nyuma y'iminsi mirongo itanu Pasika ibaye, mu bayahudi wari umunsi mukuru bafataga nk'Umunsi w'Isezerano rishya muri Roho mutagatifu w'Imana, bagendeye ku byavuzwe n'abahanuzi Yeremiya na Ezekiyeli: "Nzabaha umutima mushya, mbakuremo umutima w'ibuye. Nzabaha umutima wumva maze mu mbere umuryango" (Ez 36,26-27). Iri Sezerano Imana yagiranye n'umuryango wayo muri Roho Mutagatifu, ni Isezerano ryuzuzaga kandi rigasobanura neza Isezerano Imana yari yaragiranye n'abakurambere b'abayahudi ku musozi wa Sinai.

 

2. Pentekosti rero ni ikimenyetso cy'uko Imana yururukiye mu mutima wa Muntu, ikabana na we kandi ikamugira uwayo. Nibyo Ibyakozwe n'Intumwa bitubwira bigira biti "ubwo bose buzura Roho Mutagatifu maze batangira kuvuga mu ndimi uko Roho yari abahaye kuzivuga." Iki kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy'ubumwe Roho Mutagatifu yazanye mu bantu.

 

3. I Babeli, umugi ugaragara nk'ikimenyetso cy'ubwirasi bwa muntu no gutsikamira abandi, indimi zari zaranyuranye kubera gushaka kwigira ibihangange, abantu barekeye aho kumvikana maze indimi zabo zibabera imipaka. I Yeruzalemu, Roho Mutagatifu abaye Gahuzabantu, atumye abantu bongera kumvikana. Roho Mutagatifu asanganyije imitima y'abemera bose, abahaye kuba umwe.

 

4. Roho Mutagatifu rero atuma twongera kunga ubumwe n'Imana ndetse n'abantu, kuko aduha umutima mushya kandi wumva, yongera gushyira ubumwe aho bwari bwaratakaye kuko ari Roho w'ibyishimo n'amahoro ndetse akaba na Soko y'impuhwe. Inkomoko ye ni Pasika ya Nyagasani, ni Yezu umutwoherereza kuko atifuza ko twabaho turi imfubyi, kandi ni We utwibutsa ibyo Yezu yatubwiye byose.

 

Padri Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »