dim.

12

mai

2013

Inyigisho ku Munsi Mukuru wa Asensiyo, C

Intu 11, 1-11 ; He 9, 24-28 ; Lk 24, 46-53

 

Uyu munsi turizihiza umunsi mukuru wa Asensiyo. Amasomo matagatifu aratubwira iby’Isubira  mu ijuru rya Yezu Kristu.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1, 1-11, umwanditsi aragaragaza ko mu gitabo cya mbere yanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose kugera ubwo asubiye mu ijuru. Umwanditsi aragaragaza ko nyuma yo kuzuka Yezu yamaranye n’abigishwa be iminsi 40, ababonekera akabahugura abibutsa ibyanditswe bitagatifu.


Nyuma y’iyo minsi 40, ni bwo Yezu yasubiye mu ijuru.

Ivanjili na yo irasa cyane n’isomo rya mbere. Ivanjili yanditswe na Luka, ni yo umwanditsi w’igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa yavuzeho agira ati  «  Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije… »


Mu Ivanjili twumvise n’aho Yezu ari kumwe n’intumwa ze, yari yazibonekeye asanga zifite ubwoba ndetse no gushidikanya ko yazutse. Ni bwo rero Yezu yazisobanuriye ko yagombaga kubabara, agapfa maze ku munsi wa 3 akazuka. Yezu arabigisha ari nako abaha ubutumwa mbere yo gusubira mu ijuru, aragira ati «Uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha» akababwira ko ari bo bagabo bashinzwe kubihamya. Yezu kandi arabasezeranya Roho Mutagatifu kugira ngo bazakore ubutumwa bwabo neza.


Nyumba y’ibyo asubira mu ijuru (amaze kubigisha no kubaha ubutumwa).

Nk’uko tubizi hano kuri iyi si ibintu n’abantu bigira intangiriro n’iherezo. Yezu na we yaje kuri iyi isi yigize umuntu ariko agira n’igihe cyo gusubira mu ijuru mu ikuzo aho yaje aturutse. Kandi aho ni ho Se aganje iteka, ni ho na we agomba kuba iteka ryose. Yaje mu isi kugira ngo atwigishe kuba abana bizihiye Se maze nitumara kubitora, kugenda no kugenza nka we, na twe dutahe iwacu, kwa Data wa twese, we waturemeye kubana na we. Yezu ni imfura ya Data, arera abakora ugushaka kwe, aka Yezu maze bamwumvira muri byose bagakuzwa, bakicara iburyo bwe. Data uwo ntarera bajeyi, bajeyi ni wa mwana wikorera ibyo ashatse, ntiyumvira ababyeyi be, ubutumwa bamuhaye akabwanga ngo buragoye akikorera ibimworoheye, bitamusaba imbaraga no kwigomwa.


Umuntu wese ugamije ijuru rero namenye ko kugira ngo azarigeremo agomba kwihatira gusa na Yezu, akumvira Imana muri byose, byaba ngombwa akaba yanapfa aho gucumura. Tereza w’Umwana Yezu ni we wagiraga ati: “niba dushaka kuba abasangira murage na Yezu Kristu, nitwemere kunyura mu nzira yanyuzemo kandi tuyinyuremo twishimye”.


Tugomba kubabarara twishimye (souffrir dans la joie) ariko tukazira kwishima tubabara (se réjouir dans la souffrance) aka Pawulo mutagatifu : Amagorwa yacu muri iki gihe ntacyo adutwaye, uyagereranyije n’ikuzo ridutegurirwa ry’akataraboneka kandi rihoraho.


Gusubira mu ijuru kwa Yezu ni ukuva mu buzima busanzwe bwe twari tuzi agasubira mu buzima bushya, Yezu yazutse ari undi, ari mushya (l’homme nouveau) arashaka ko na twe tugira uruhare kuri ubwo buzima bushya (il nous entraine dans ce destin de nouveauté): agiye kudutegurira umwanya mu ijuru!

Ku mukristu, kujya mu ijuru bitangirira hano kuri iyi si, igihe cyose tugerageza kuva mu cyaha, gutsinda irari ry’isi maze tukizirika ku gushaka ku Imana (kurangamira Imana), tukareka ibidashimisha Imana na mugenzi wacu, tuba dutangiye kuzamuka mu ijuru ariko tuzazamuka byuzuye igihe tuzaba turangije ubuzima bwacu maze tugasanga Yezu mu ijuru aho yagiye kudutegurira umwanya.


 Nguko uko tuzinjira mu ngoro y’ukuri Atari ingoro yubatswe n’abantu nk’uko twabyumvise mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Iyo ngoro ni yo Kristu yinjiyemo, ubu ngubu akaba yarakomeje kuduhagararira imbere y’Imana atuvuganira. Kwinjira muri iyo ngoro tubikesha amaraso y’agaciro ya Yezu Kristu witambye rimwe rizima maze akaturonkera umukiro w’iteka. Ni we twagira rero, “twagirayezu”, naho ubundi twapfira gushira dutinya gukora ugushaka kwa Data. Yaradutinyuye, aratubanziriza ati na mwe nimundebereho, muhamye ikirenge mu cyanjye mwizihire Umuremyi.

Yezu kandi yasezeranyije abe Roho we, uzaza kubamara ubwoba baterwa no  gusigara bonyine. Uwo Roho Mutagatifu azatumanukira kuri Penekositi, tumutegereze dusengana n’Umubyeyi Bikira Mariya, we wamuhawe mbere, agasama ku bubasha bwe, akatubyarira umukiza. Gusengana na Bikira Mariya ni ukwitoragura aho tunyanyagiye, tukidahamo ubwirasi, tukajya kure y’urusaku rw’abantu n’ibintu, maze tukumva ijwi ry’Imana, tugatega uko itegetse tugira tuti: NDI UMUJA WA NYAGASANI, IBYO UVUZE BINGIRIRWEHO.

 

UMWAMI WACU YEZU YASUBIYE IWE, NA TWE TWIFUZA KUJYAYO KUBANAYO NA WE.


Yateguwe n’abadiyakoni:

Jean d’Amour DUSENGUMUREMYI (Byumba)

Patient NIYOYITA (Nyundo)


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »