sam.

04

mai

2013

Amasomo ku Cyumweru cya VII cya Pasika, C

ISOMO RYA MBERE

 

Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 7, 55-60)

Sitefano ari imbere y’abamushinjaga, 55yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. 56Nuko aravuga ati “Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.” 57Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. 58Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. 59Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati “Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.” 60Nuko arapfukama maze atera hejuru ati “Nyagasani, ntubahore iki cyaha.” Ngo amare kuvuga ibyo araca.

 

ZABURI (Zab 97 (96), 1.2b, 6.7c, 9)

 

Inyik/ Kristu wazamuwe mu ikuzo, ni Nyagasani.

 

Uhoraho ni Umwami ! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo !

Ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

 

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye !

 

Kuko wowe Uhoraho,

uri Musumbabyose ku isi yose,

utambutse kure imana zose.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 22, 12-14.16-20)

Jyewe Yohani, numvise ijwi rimbwira riti 12“Dore ngiye kuza bidatinze, kandi nje mfite ibihembo nateganyije, kugira ngo ngororere buri muntu nkurikije ibikorwa bye. 13Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo. 14Hahirwa abamesa amakanzu yabo kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo, kandi ngo binjire mu murwa banyuze mu marembo yawo. 16Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi ; inyenyeri yakirana mu rukerera.” 17None Roho n’umugeni baravuga bati “Ngwino !” Ubyumvise na we navuge ati “Ngwino !” Ufite inyota naze, n’ushaka naze ahabwe ku buntu amazi y’ubugingo.

 

18Ni jyewe ubihamya, mbwira umuntu wese wumva amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo. Nihagira ugira icyo yongeraho, Imana izamwongerera ibyago byanditswe muri iki gitabo ! 19Nihagira kandi ugira icyo agabanya ku magambo ari muri iki gitabo cy’ubuhanuzi, Imana izavanaho umugabane yagombaga kubona ku giti cy’ubugingo, n’umwanya mu murwa mutagatifu, uko byanditswe muri iki gitabo ! 20Uhamya ibyo ngibyo aravuga ati “Koko ngiye kuza bidatinze !” Amen, ngwino Nyagasani Yezu !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani ntabasize muri imfubyi :

azagaruka abasange,

maze umutima wanyu uzasagwe n’ibyishimo.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 17, 20-26)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubuye amaso areba hejuru maze asenga agira ati 20“Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, 21kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe Dawe uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye. 22Kandi ikuzo wampaye nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe ; 23mbe muri bo, nawe ube muri jye kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse, maze isi imenye ko wantumye kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. 24Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. 25Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. 26Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »