sam.

04

mai

2013

Amasomo ku Cyumweru cya VI cya Pasika, C

ISOMO RYA MBERE

 

Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 15, 1-2.22-29)

1Abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati “Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.” 2Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi bo muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.

 

22Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe. 23Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti “Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya. 24Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma. 25None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba incuti zacu dukunda, 26kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. 27Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye. 28Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe, kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa : 29mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!”    

 

ZABURI (Zab 67 (66), 2b-3, 5, 7b-8)

 

Inyik/ Mana yacu, imiryango yose nigusingize,

imiryango yose nigusingirize icyarimwe !

 

Twereke uruhanga rwawe rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

 

Amoko yose niyishime aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’isi.

 

Nyagasani, Imana yacu aduhunda atyo umugisha,

Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 21, 10-14.22-23)

Jyewe Yohani, mbona umumalayika 10anjyana buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu yururukaga iva mu ijuru ku Mana. 11Wararabagiranaga wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi. 12Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri n’amazina yanditseho : ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. 13Mu burasirazauba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu,. 14Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama. 22Ariko rero nta Ngoro nabonye muri uwo murwa, kuko Ingoro yawo ari Nyagasani nyirizina, Imana ishobora byose hamwe na Ntama. 23Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 25.27)      

 

Alleluya Alleluya.

Yezu wazutse ari mu be :

arabaha amahoro.

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 14, 23-29)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati 23“Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye,  Data azamukunda maze tuzaze iwe tubane na we. 24Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye ; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. 25Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. 27Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. 28Mwumvise ko nababwiye nti ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. 29Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »