ven.

15

mars

2013

“Ntabwo turi ONG... Udasenga Imana asenga shitani”, Papa Fransisko

Aya ni amagambo ya Papa fransisko mu misa ye ya mbere yasomye nka Papa, ku mugoroba wo ku wa 15 werurwe 2013 , ayisomera abakardinali bamutoreye kuba Papa, akaba yayisomeye muri Shapeli Sixtine.

 

Mu nyigisho ye muri iyo Misa, Papa Francesco yagize ati "… dushobora kugenda uko dushaka, dushobora kubaka ibintu byinshi, ariko niba tutari abahamya ba Yezu Krsitu, nta kigenda. Twaba tumeze nka ONG zita kubantu gusa, ntabwo twaba turi Kiliziya, umugeni wa Kristu".  Papa yifashishije interuro ya Leon Bloy ivuga ku bijyanye n’utemera Kristu, yagize ati “udasenga Nyagasani, asenga shitani”, kuko "igihe cyose umuntu atemeye Yezu Kristu, yiha iby’isi bya shitani, iby’isi bya sekibi".

 

Yagize kandi ati "mu rugendo, mu kubaka, mu guhamya Yezu Kristu, duhuriramo n’imikuku, hari ingendo itari ingendo mu by’ukuri zikwiranye n’urugendo nyakuri. Izo ni ingendo zidusubiza inyuma…" Yakomeje agira ati "na Petero ubwe, yahamije ko Yezu ari Kristu igihe yamubwiraga ati 'Uri Kristu, Umwana w’Imana nzima. Nzagukurikira, ariko iby’umusaraba tubifashe hasi, ntacyo uje gukora muri ibi turimo'. Ndagukurikira…nta musaraba. Iyo tugenda nta musaraba, iyo twubaka nta musaraba, iyo duhamya Yezu nta musaraba ntabwo tuba turi abigishwa ba Kristu. Tuba turi ab’isi : tuba turi abasenyeri, abapadri, abakardinali, abapapa, ariko ntabwo tuba turi abigishwa ba Nyagasani !"


Yakomeje maze agira ubwo avuga ati "ndifuza ko twese, nyuma y’iyi minsi y’umugisha w’Imana, twagira ubutwari bwo kugendana na Nyagasani, dufite umusaraba wa Kristu; ndifuza ko twakubaka Kiliziya ku maraso ya Nyagasani yameneye k’umusaraba; ndifuza ko twahamya Kristu We Kuzo ryonyine, Kristu wabambwe. Nitugenza dutyo Kiliziya izajya mbere".

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »