ven.

15

mars

2013

Amasomo ku Cyumweru cya V cy'Igisibo, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 43, 16-21)

16Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari, 17we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara hanyuma bikazima. 18Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, 19dore ngiye gukora ikintu gishya ndetse cyatangiye no kugaragara ; ntimukiruzi se ? Ni ukuri rwose ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. 20Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, 21umuryango nihangiye kandi uzahore uvuga ibisingizo byanjye.

      

ZABURI (Zab 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6)

 

Inyik/ Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, none twasazwe n’ibyishimo !

 

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi !

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

 

Nuko mu mahanga bakavuga bati

“Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza !”

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo !

 

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

Ni koko umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

 

Uko agiye agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto ;

yagaruka akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 3, 8-14)

Bavandimwe, ibyampeshaga agaciro byose 8nsanga ari igihombo, ubigereranyije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda kugira ngo nunguke Kristu, 9maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana bukaba bushingiye ku kwemera. 10Igisigaye ni ukumumenya We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, 11kugira ngo nibishoboka nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye. 12Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye. 13Koko bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho ; icyo mparanira ni kimwe gusa : ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. 14Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7)

 

Uragasingizwa Nyagasani, uragasingizwa.

Uhoraho ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero.

Uragasingizwa Nyagasani, uragasingizwa.

 

IVANJILI                

 

+ Yohani (Yh 8, 1-11)

Muri icyo gihe, 1Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. 2Bugicya agaruka mu Ngoro, rubanda rwose baza bamugana maze aricara arabigisha. 3Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari warafashwe asambana, bamuhagarika hagati. 4Babwira Yezu bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. 5Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki ?” 6Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. 7Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.” 8Yongera kunama akomeza kwandika ku butaka. 9Bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. 10Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. 11Yezu yunamutse aramubaza ati “Mugore, ba bandi bari he ? Nta n’umwe waguciriye urubanza?” Umugore arasubiza ati “Nta n’umwe Mwigisha.” Yezu aramubwira ati “Nanjye rero singuciriye urubanza ; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »