jeu.

14

mars

2013

Papa Fransisko wa I, Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Jorge Mario Bergoglio, wahisemo kwitwa Fransisko wa I, yavukiye mu gihugu cya Argentine i Buenos Aires ku wa 17 ukuboza 1936, umuryango we ukaba ukomoka mu gihugu cy'ubutaliyani. Ni umuntu wicisha bugufi, ndetse yagiye abigaragaza mu murimo we wo kuyobora Arkidiyosezi ya Buenos Aires.  Muri iyi myaka, yagiye asubiriramo abantu ko Kiliziya igomba kugaragaza uruhanga rw'impuhwe z'Imana. Ati: «Tugerageze kuba Kiliziya isohoka igasanga abagabo n'abagore batacyitabira isengesho n'ubukristu, isange abatayizi n'abayiteye umugongo, ndetse n'abo itagize icyo ibwiye ...».   

 

Papa mushya yasabiye umugisha uwo asimbuye, Papa Benedigito wa  XVI wacyuye igihe. yavuze kandi ati : "ndabaha umugisha wanjye ariko ndabasaba ngo mbere yuko nywubaha, munsabire Nyagasani maze ampe umugisha We. Iryo sengesho munsabira turigire ducecetse".

Papa mushya yavuze kandi ko isi igomba kunyura inzira y'urukundo, amahoro n'ubuvandimwe. 

 

Ni we Muyezuwiti wa mbere ubaye Papa, kandi ni we wa mbere uhisemo kwitwa Fransisko. Abaye Papa wa 266.


P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »