dim.

10

mars

2013

Amasomo ku Cyumweru cya IV cy'Igisibo, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya Yozuwe (Yoz 5, 10-12)

Bamaze kwambuka Yorudani, 10Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. 11Nuko bukeye bwa Pasika barya imbuto zo muri icyo gihugu ; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. 12Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu, barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.

 

ZABURI (Zab 34 (33), 2-3, 4-5, 6-7)

 

Inyik/ Nimushishoze maze mwumve, ukuntu Uhoraho anogera umutima !

 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime !

 

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

 

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakorinti  (2 Kor 5, 17-21)

Bavandimwe, 17umuntu wese uri muri Kristu yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. 18Byose biva ku Mana, Yo yatwiyegereje itubabarira muri Kristu, natwe ikadushinga umurimo wo kunga abantu na Yo. 19Uko biri kose, Imana ni Yo yiyunze n’abantu bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, natwe idushinga ubutumwa bwo kubunga na Yo. 20Ubu rero duhagarariye Kristu, nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : nimureke Imana ibigarurire ! 21Utigeze arangwaho icyaha, Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke abatunganiye Imana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 103 (102), 8.13)

 

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.

Uko umubyeyi agirira ibambe umwana we:

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara kandi akagira ibambe.

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 15, 1-3.11-32)

Muri icyo gihe, 1abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. 2Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta bavuga bati “Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo !” 3Nuko Yezu abacira uyu mugani ati 11“Umugabo yari afite abahungu babiri. 12Umutoya abwira se ati ‘Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye. 13Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha.

 

14Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. 15Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. 16Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha. 17Bigeze aho aribwira ati ‘Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano ! 18Reka mpaguruke nsange data mubwire nti : Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe. 19Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ 20Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura. 21Nuko umwana aramubwira ati ‘Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ 22Naho se abwira abagaragu be ati ‘Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. 23Muzane ikimasa cy’umushishe mukibage, turye twishime, 24kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse; yari yarazimiye none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima.

 

25Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. 26Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo. 27Undi aramusubiza ati ‘Ni murumuna wawe wagarutse ; none so yabaze ikimasa cy’umushishe kuko yamubonye ari mutaraga.’ 28Aherako ararakara yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. 29Nuko abwira se ati ‘Reba imyaka yose maze ngukorera ; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. 30None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe !’ 31Nuko se aramusubiza ati ‘Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe kandi ibyanjye byose ni ibyawe. 32Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse !” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »