dim.

10

févr.

2013

Amasomo ku Cyumweru cya V Gisanzwe, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 6, 1-2a.3-8)

1Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. 2Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye. 3Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu ! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye !” 4Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. 5Nuko ndavuga nti “Ndagowe ! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.”

 

6Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro ariteruje igifashi. 7Arinkoza ku munwa maze arambwira ati “Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.” 8Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti “Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza?” Ni ko kumusubiza nti “Ndi hano, ntuma !”

 

ZABURI (Zab 138 (137), 1-2a, 2b-3, 4-5, 7c-8)

 

Inyik/ Uhoraho, Imana yacu, ni Nyir’ubutagatifu !

 

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose,

mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

 

Ndogeza izina ryawe kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,

kuko bumvise amasezerano wivugiye.

Bazarata inzira z’Uhoraho bavuga bati

“Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero !”

 

Indyo yawe ituma ntsinda,

Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyakorinti ( 1Kor 15, 1-11)

1Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, 2ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije ; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa. 3Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe : ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. 4Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe. 5Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. 6Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icyarimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. 7Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. 8Uw’imperuka nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.

 

9Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose ; sinkwiriye no kwitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya y’Imana. 10Ariko uko ndi kose mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose ; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. 11Uko biri kose, yaba jye cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza kandi ari na byo mwemeye.    

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 4, 19)

 

Alleluya Alleluya.

Ijwi ry’Imana riraduhamagara riti

“Nimuze munkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.”

Alleluya.

 

IVANJILI                

 

+ Luka (Lk 5, 1-11)

1Umunsi umwe, Yezu akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana. 2Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. 3Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara maze yigisha abantu ari mu bwato. 4Amaze kwigisha abwira Simoni ati “Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe.” 5Simoni aramusubiza ati “Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze ngiye kuroha inshundura.” 6Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama.

 

8Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yezu avuga ati “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha !” 9Koko ubwoba bwari bwamutashye we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. 10Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.” 11Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »