mer.

16

janv.

2013

Umunsi w’Urugo rutagatifu muri Paruwasi BUNGWE, ku wa 30 Ukuboza 2012

Tariki 30 Ukuboza 2012 wari umunsi w’Urugo rutagatifu rwa Yezu, Mariya na Yozefu. Amasomo y’uwo munsi yari Sir 3, 2-6.12-14, Zab 128(127); Kol 3,12-21; Lk 2,41-52.  Kubera ko wari umunsi w’umuryango, isomo rya mbere ryasomwe n’umugabo aherekejwe n’umugore we bari mu Ihuriro ry’ingo, irya kabiri risomwa n’umwe mu Bageni ba kristu, ni ukuvuga abagore cyangwa abagabo bapfushije umwe mu bo bashakanye, dukunze kwita abapfakazi. Ibisabisho (prières d’intercession) bisomwa n’umwe mu bagize itsinda ry’inshuti za Kristu, ni ukuvuga umwana utarengeje imyaka 18, wabuze umwe cyangwa bose mu babyeyi be, dukunze kwita imfubyi. Uwo munsi wizihizwa n’abakristu bose muri rusange nk’uko itegeko rya 2 rya Kiliziya ritegeka buri mukristu kujya mu Misa ku cyumweru no minsi mikuru yategetswe na Kiliziya, ariko ukizihizwa ku buryo bw’umwihariko n’abari mu Ihuriro ry’ingo, abageni ba Kristu n’inshuti za Kristu.


Kuri uwo munsi, abagize Ihuriro ry’ingo bashimira Imana bose, abagore batura ku byo bejeje, abagabo bagatanga ibahasha irimo impano bageneye Kiliziya. Basubiye kandi mu masezerano yabo yo gushyingirwa, bambikana n’impeta bibukiranya ko kizira guca inyuma uwo mwashakanye. Ahagana ku musozo w’Igitambo cy’Ukarisitiya, urugo ruhagarariye izindi rwa HITIMANA Médiatrice na UWIMPUHWE Yohani basobanuye impamvu y’uwo munsi. Bagize bati: “Umugabo  ahinduranya izina ry’irikristu n’umugore we kugira ngo bagaragaze ubumwe bw’indatana buri hagati yabo, ko ‘bavanze ubuzima’, ko umugore abitse ubuzima bw’umugabo, n’umugabo akabika ubuzima bw’umugore. Ntawukumenya nk’uwo mubana, musengera hamwe, musangiye ikiryamo, musangira ibiribwa, musangira ibitekerezo, muganira kenshi ku bibazo bibareba mwembi, bireba urugo, imiryango, igihugu,...”. Basobanuriye imbaga y’abakristu ko Ihuriro ry’ingo ari agacaca abashakanye bahuriramo ngo baganire ku buzima bw’ingo, kandi banagure urukundo rwabo. HITIMANA Médiatrice  (umugabo) yagize ati: “ Urugo ni rwo Kiliziya y’ibanze, bityo buri rugo nirugira urukundo, amahoro azagera hose.” Yakomeje avuga ko  abashakanye bagomba gusangirira ku meza ane ariyo:

  • Ameza ya mbere
  • Ameza ya kabiri: Ameza aturirwaho Igitambo cy’Ukaristiya mu kiliziya
  • Ameza ya gatatu: Ameza asangirirwaho ibyo kurya mu rugo
  • Ameza ya kane: Umushyikirano w’abashakanye (uburiri).

Yavuze ko ameza atari igiti ahubwo ari ahantu h’ingenzi umugabo n’umugore bagombye gahurira kenshi. Ayo meza aruzuzanya kandi agomba gutegurwa. Yavuze ko n’ubwo buri meza muri aya ane afite uko ategurwa, hari bamwe bazi ko ariya meza ya kane bitari ngombwa. Yasabye buri wese kumenya kamere ye mu bijyanye n’umushyikirano w’abashakanye no gufashanya kugira ngo buri umwe anogerwe n’icyo gikorwa kandi ahe agaciro mugenzi we. Yarongeye ati: “Uburiri bw’abashakanye ni ahantu hatagatifu kuko mu mushyikirano w’abashakanye, umugore n’umugabo bafasha Imana kurema.”


UWIMPUHWE Yohani (umugore) yibukije ko abashakanye bagomba kuganira; yongeraho ko mu cyumba cy’abashakanye hagomba kuba intebe 3: intebe y’Imana, intebe y’umugabo, intebe y’umugore. Ibyo baganira nta Mana ibari hagati byavamo ubwikunde, impaka, rimwe na rimwe n’intambara. Yabwiye abakristu bari aho ko hari agashami mu Ihuriro ry’ingo kitwa “Ubusugire bw’ingo”. Aha yibukije ko Ihuriro ry’ingo rireba abashakanye bose kuva ku bashaka kurushinga kugera igihe umwe muri bo apfiriye. Ubusugire bw’ingo bugafasha ingo zigifite ubushobozi bwo kubyara, bagirwa inama zibafasha kuboneza urubyaro bakoresheje gusa uburyo bwa kamere, nta kinini cyangwa urushinge bakoresheje. Yashoje akangurira buri wese mu bo bireba kwitabira iryo “shuri” ry’ingo. Yavuze ko mu mwaka 2013 bateganya kongera umubare w’abari mu Ihuriro ry’ingo kuko hari benshi batararijyamo ariko bagaragaza inyota  yo kumenya ibyiza byaryo. Yagize ati: “Iki gikorwa gishimwa n’inzego za Leta, ndetse n’abari mu yandi madini bifuza gufatanya natwe, tugomba rero gukomeza inzira twatangiye ntagusubira inyuma, tubera urumuri abandi.”


Uretse ibiganiro ku rukundo rw’abashakanye, Ihuriro ry’ingo ryita no ku majyambere y’abaririmo kuko bahingirana, borozanya amatungo, bakora n’utumina tubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gutanga ituro rya Kiliziya no gutabarana igihe habaye ibyago. Buri wese mu bari mu Ihuriro ry’ingo asabwa kwitabira ibigo by’imari kugira ngo ashobore kubitsa umutungo we uko waba ungana kose kandi anashobore no kuguzamo amafaranga yamufasha kwiteza imbere.  


Umunsi mukuru  washojwe no gusangira n’umudiho utagira uko usa, bagira bati: “Uyu munsi uratwibutsa wa wundi w’ubukwe bwacu!.”

 

Mubigejejweho n’urugo ruhagarariye izindi rwa HITIMANA Médiatrice na UWIMPUHWE Yohani muri Paruwasi BUNGWE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »