dim.

30

déc.

2012

Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu, C

Amasomo y‘umunsi:

 

-Isomo rya I: 1Sam1, 20-22.24-28

-Isomo rya II: 1Yh3, 1-2.21-24

-Ivanjili: Lk2, 41-52

 

       Bakristu bavandimwe, muntu yaremewe kubana n‘abandi, aribyo abanyarwanda baba bashaka kuvuga, iyo bagira bati:“Abantu ni magirirane“! Bakongera bati“Kubaho ni ukubana“! Bityo rero, buri wese agira aho avuka, akagira umuryango avukamo, kandi agakenera igihe cyo kuwukuriramo, awurererwamo, kandi erega ngo“uburere buruta ubuvuke“ nk‘uko dukunze kubivuga! Kuri uyu munsi mukuru rero, umunsi w‘“Urugo Rutagatifu“ (cyangwa se“Umuryango mutagatifu“: Yezu, Mariya na Yozefu), ndifuza ko tuzirikana kuri urwo rugo nk‘urugo rukwiye kubera ingo zose urugero, ariko cyane cyane, ingo zacu nk‘abakristu. Kuko Yezu Kristu wigize umuntu, kugira ngo adusangize kuri kamere-Mana, yashatse no kuvukira mu muryango, agira ngo uwo muryango na wo tujye tuwufatiraho urugero mu mibereho yacu ya buri munsi.

 

       Mu isomo rya mbere, twumvisemo naho umuryango twakwigiraho byinshi, ariko cyane cyane, kumenya guha Imana umwanya w‘ibanze, no kumenya kuyishimira. Ana na Elikana, umugabo we, bamenye ineza Imana yabagiriye barahaguruka, bajya kuyishimira. Bamenye ko umwana babyaye“Samweli“(iryo zina samweli ririmo ijambo ry‘igihebureyi risobanura“gusaba“), ari impano y‘Imana, maze biyemeza kumutuara Uhoraho. Ese aho, twe tujya tuzirikana ko abana tubyara, ari Imana iba ibaduhaye, ngo tuyishimire? Burya iyo tubatirisha abana bacu, tuba dushimira Imana, kandi tukaba tubatuye Uhoraho uba warabaduhaye! Ese aho, tujya twifuza ko abana bacu bakwiyegurira Imana, ngo yemwe tube twanabibafashamo? Cyangwa tubaca intege iyo batugejejeho uwo mugambi wabo, tutabuze no kuwuburizamo? Ni iki se twakwitura Imana uretse kuyiha ubuzima bwacu ngo abe ariyo ibugenga? N‘ubwo twakeka ko byari umuco ko abana b‘abahungu bamwe barerwa n‘umuherezabitambo mukuru(muri Israheli), biragaragara ko harimo n‘ubushake, ndetse no guhigura umuhigo Ana yari yahigiye Uhoraho. Wowe se nta muhigo waba warahigiye Uhoraho, ntuwuhigure? Ibyiza yagukoreye byose se, hari icyo uramwitura, uretse no kumutura umwana wawe?

 

       Mu Ivanjili y‘uyu munsi ho, turabona umwana Yezu, ari we ubwe uzi neza ko agomba kuguma iruhande rw‘Imana, yibera mu ngoro yayo. N‘ubwo ari ababyeyi be bari bamujyanye, ni we usigara mu ngoro y‘Imana, abizi neza kandi abishaka! Yabitewe ni iki? Ni uko yarezwe neza, agatozwa gukunda Imana kuruta byose, abitojwe n‘ababyeyi be Mariya na Yozefu. Uyu muryango rero, niwo uyu munsi turata ibigwi, tukawusingiza, kubera ko ariwo watubyariye Yezu Kristu, umwami wacu n‘Umukiza wacu, ariko ukanaduha urugero mu burere bwiza wagendaga umuha. Twumvise ko, ngo uko yakuraga ari nako yagendaga yunguka ubwenge n‘igihagararo, anyuze Imana n‘abantu (aha twavuga cyane cyane ababyeyi be!).

 

       Samweli na we yabaye umuhanuzi ukomeye muri Israheli kubera uburere yahawe n‘ababyeyi be (mbere y‘uko bamutura Uhoraho) ndetse na Heli, umuherezabitambo mukuru wamureze agakura, akaba umugabo uhamye. Twibuke ko Uhoraho, ari na we yatoye, ariko by‘umwihariko bitewe n‘uko yakuraga yumvira Heli kandi akora ugushaka kw‘Imana:“Naho umwana Samweli yakuraga mu gihagararo no mu bwiza, imbere y‘Uhoraho no mu maso y‘abantu“! (1Sam2, 26).                      Bakristu bavandimwe, uburere bwiza tumaze kubona kuri aba bana bombi, babuhawe n‘ababyeyi babubatoje! Ababyeyi babo na bo babishobojwe n‘uko batinyaga Imana kandi bakayubaha, bakarangwa no gukurikiza amategeko yayo, maze na yo ikabaha ubwenge n‘imbarga mu mibereho yabo (n‘abana babo). Bityo bakabasha kurera abana babo uko bikwiye. Babishobojwe kandi ni uko bashyiraga hamwe muri byose, bakundanye kandi bubahana. Ngurwo urugero ababyeyi b‘iki gihe bari bakwiye gukurikiza igihe n‘imburagihe, bakundana, bubahana kandi basenyera umugozi umwe! Yohani na we, uyu munsi atwibukije ko turi abana b‘Imana (kandi nibyo), tukaba rero tugomba kwemera izina rya Yezu Kristu (dukesha kuba twarabaye abana b‘Imana) kandi tugakundana nk‘uko yabidutegetse.

 

       Ntacyari gikwiye rero kudutandukanya n‘urukundo rwa Kristu nk‘uko Pawulo Mutagatifu abitubwira (Rom8, 35), kubera ko kuguma muri urwo rukundo, aribyo byatuma dushobora kurangiza neza inshingano zacu, ababyeyi ndetse n‘abana, bityo imiryango yacu igakurizaho kugenda yitagatifuza buhoro buhoro (ikagenda ifata isura y‘Urugo Rutagatifu!). Yohani yakomeje agira ati:“Ukurikiza amategeko y‘Imana aguma mu Mana, na yo ikamugumamo“. Ibi bikaba bigumya kutugaragariza ko umuryango ukurikiza amategeko y‘Imana, ariwo ukomera, aka ya nzu yubatswe ku rutare, imiyaga n‘imvura byaza ntibiyihungabanye!

 

       Ababyeyi, turasabwa kujya duhora tuzirikana ko:“umwana apfa mu iterura“, kandi“uko umureze ari ko akura“! Uyu ni umwanya kuri twe wo kuzirikana ku burere duha abana bacu, ariko cyane cyane ku rugero tubaha, kuko“Kora ndebe iruta vuga numve iruta, baho ndebe ikabiruta byombi“. Ese abana bacu barimo bakura bate? Barakura mu gihagararo no mu bwenge banyuze Imana n‘abantu? Cyangwa barakura ari nako barushaho gutera umugongo Imana? Ese dukurikiza amategeko y‘Imana kandi tugatoza n‘abana bacu kugenza batyo? Ese tubatoza gusenga? Bavandimwe, ibyo kwibaza ni byinshi, ariko ibisubizo byacu twese, ndahamya ko bidashimishije, kuko akenshi twibagirwa ko:“Uburere buruta ubuvuke“ nk‘uko natangiye mbivuga.  

              

       Abana se twebwe duhagaze he? Twubaha ababyeyi bacu ndetse n‘abandi baturera, nk‘uko tumaze kubyumva kuri Samweli na Yezu (bakiri abana!)? Ese twebwe tujya duha agaciro ingoro y‘Imana? Tujya se twishimira kujya mu Misa cyangwa mu Mihimbazo ku cyumweru, ngo twifatanye n‘ababyeyi bacu kuyisengeramo? Iyo tuyigezemo se, aho nitumera nk‘abibereye mu isoko, ndetse bamwe, aho kugira ngo nituyigeramo dupfukame dusenge, twayigeramo tugatangira kwisakuriza? Kuri ibi bibazo, umwana wabasha gutanga ibisubizo byiza (bishimishije), ni we Yezu ashaka, ni we mwana wa Bikira Mariya koko!

 

       Ngayo nguko rero, uyu munsi nudutere kwiminjiramo agafu, buri wese arebe aho atagenje uko Imana ibishaka, maze ahindure ingendo agendane na Kristu, maze murebe ngo isi yacu irahinduka ikaba nziza mu kanya nk‘ako guhumbya! Kuko burya, byose bipfira mu ngo zacu, kandi imbaraga za Kiliziya nta handi zituruka hatari mu muryango  wubatse ku mategeko y‘Imana, Ijambo ryayo ndetse n‘isengesho! Ese ubundi, kuki ababyeyi tutareka ngo nibura Kiliziya (umuryango mugari utubumbye twese) idufashe kurera abana bacu? Hari uwagira uti:“Ese twabigenza dute?“ Hari amatsinda y‘abana anyuranye dushobora koherezamo abana bacu, maze bakahakura ubundi burere bwiza bubakundisha Imana kurushaho! Hari Enfance missionnaire (Iyogezabutumwa ry‘abana mu bandi bana-Ihuriro ry‘abana bose!), hari n‘Imiryango y‘Agisiyo gatolika,...Impamvu tugomba kuboherezayo ni uko, akenshi ababyeyi tuba duhugiye mu kubashakira imibereho y‘umubiri, ntitubone akanya ko kubitaho kuri roho, uko bikwiye!

 

       Babyeyi, nshoje mbifuriza kubyara mugaheka, ariko muzirikana cyane cyane ko Habyarimana na Harerimana, bombi ari abana b‘abanyarwanda.

Bana namwe, nshoje mbifuriza gukura mu bwenge no mu gihagararo, munogeye Imana n‘abantu!

 

Nyagasani Yezu nabane namwe mwese!

 

Diacre Damien HAKIZIMANA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »